Habonetse abandi barwayi babiri ba Coronavirus mu Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Werurwe 2020 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje amakuru mashya kuri Coronavirus ivuga ko mu Rwanda hagaragaye abandi bantu babiri barwaye iki cyorezo nk’uko itangazo yasohoye ribivuga.

Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri barindwi (7).

Babiri bashya bagaragayeho iyo virusi ni Umunyarwandakazi w’imyaka 32 washakanye n’Umunyarwanda na we wanduye uheruka mu birwa bya Fiji anyuze muri Amerika na Qatar.

Uwa Kabiri ni Umugabo w’Umudage w’imyaka 61 wageze mu Rwanda ku itariki ya 13 Werurwe 2020 aturutse mu Budage anyuze ku kibuga cy’indege cya Istanbul muri Turikiya kandi utari wagaragaje ibimenyetso. Yaje kugira inkorora maze agana kwa muganga ku itariki ya 15 Werurwe 2020.

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko abo barwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe. Hanabayeho igikorwa cyo gushakisha abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima yaboneyeho gusaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika, bakurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima hibandwa cyane cyane ku gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Minisiteri y’Ubuzima iributsa ko udupfukamunwa tudatuma umuntu atandura Coronavirus, tukaba ari utwo gukoreshwa gusa n’abari kwita ku barwayi.

Igihe cy’ibyumweru bibiri cy’ifungwa ry’amashuri n’insengero na cyo ngo gishobora kongerwa bitewe n’uko icyorezo kigenda gifata intera.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus ni inkorora, guhumeka bigoranye, n’umuriro. Umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso asabwe kwihutira guhamagara umurongo utishyurwa ari wo 114 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.


Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima

SIDA se irica, SIDA ntacyo itwaye, iki ni cyo kibi, ujya kurongora umuntu uzi ko arwaye SIDA uvuga uti ‘nzagenda bampe ikinini nibereho’ ariko Coronavirus nta muti ifite, abakire batitiye, byose barabivuze muri iyi Video :





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo