Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kujya  ishingira kubushakashatsi mu byemezo ifata

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kujya yuzuzanya n’abashakashatsi ,aho ibyemezo byose na gahunda runaka bigomba kujya bishingira kubushakashatsi bwakozwe.

Ibi byatangajwe kuri uyu 22 Kanama 2018,mu nama nyafurika yiga kuruhare rw’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu iterambere ry’ibihugu (African Regional Government Science Advice),aho inzobere muri iyi ngeri y’ubumenyi n’ikoranabuhanga zirebera hamwe uburyo zajya zijya inama n’abanyapolitiki mugihe bagiye gufata icyemezo runaka cyangwa gushyiraho gahunda ya Leta runaka.

Minisitiri w’uburezi mu Rwanda Dr Eugene Mutimura yabwiye Itangazamakuru ko ubu u Rwanda rwashyize Miliyoni 30 z’amadorari ya Amerika mu kigega kigamije guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya.

Yavuze ko hirya no hino hanashyizweho ibigo bikora ubushakashatsi mu ikoranabuhanga (Centers of excellence ),aho ubushakatsi bwabyo bushingirwaho mu igenamigambi ry’igihugu.

Ati “Hari byinshi tumaze kugeraho mu gihugu cy’u Rwanda ,ariko hariho n’ibyo twifuza kugeraho ,hariho n’icyuho tugifite.tumaze gushyiraho centers of excellence (…) izo centers of excellence zikora ubushakashatsi ku ikoranabuhanga ,ibyo bivamo bifasha iterambere ry’igihugu mu igenamigambi”.

Minisitiri Mutimura yanagaragaje ko hakiri icyuho mubijyanye no guhanga udushya ,aho yagaragaje ko nubwo u mu Rwanda hagikoreshwa amacupa ya pulasitiki batirengagije ko bigira ingaruka kubuzima ,ahubwo ko hakibura guhanga udushya twagaragaza andi macupa yakoreshwa atagira ingaruka kumubiri w’Abantu.

Yagize ati “ Ariko hari n’icyuho tugifite, natanga nkurugero ,iyo tugikoresha ariya macupa ya pulasitike ,ni ukuvuga ko tutirengagiza y’uko iyo aya macupa uyakoresheje mu gihe kirekire ashobora kugira ingaruka kumubiri.Ni ukuvuga ko hari ibikenewe kugirango ubushakashatsi bukorwe cyngwa se ibyo tuzi bishobora kubangamira umubiri (…) bishobore wenda gufasha mu guhanga udushya kuburyo bw’amacupa yakoreshwa adafite pulasitiki kugirango ye kugira ingaruka kumibiri y’abantu”.

Iyi nama nyafurika yiga kuruhare rw’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu iterambere ry’ibihugu bya Afurika yateguwe Leta y’u Rwanda kubufatanye n’ihuriro mpuzamahanga ry’inzobere mubumenyi n’ikoranabuhanga rigamije kujya kugira inama za Leta mbere y’ishyirwa mu bikorwa rya za gahunda zose ziganisha ku iterambere ry’abaturage ryiswe ( International network for Government science advice ) .
Abashakashatsi bayirimo biyemeje kujya bagira inama za Leta banerekana ibimenyetso bifatika bishingiye kubushakashatsi bakoze,kugirango ijwi ryabo ryumwikane neza.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo