Guverineri w’umujyi wa Nairobi yatawe muri yombi

Kubera ibyaha bya ruswa akekwaho, Guverineri w’umujyi wa Nairobi, Mike Sonko byategetswe n’umushinjacyaha Mukuru wa Kenya, Noordin Haji ko atabwa muri yombi ndetse akagezwa imbere y’urukiko.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo biteganyijwe ko uyu mugabo agezwa imbere y’urukiko ruburanisha ibyaha bya ruswa aho aregwa ibyaha bishingiye ku bihombo bya miliyoni 357 z’ama-shilling ya Kenya (arenga miliyari 3.2 mu mafaranga y’u Rwanda).

Areganwa n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye z’umujyi wa Nairobi barimo umunyamabanga w’uyu mujyi, Peter Mbugua n’abagize komite ishinzwe amasoko, Patrick Mwangangi, Samuel Ndung’u, Edwin Kariuki, Lawrence Mwangi na Preston Miriti

Guverineri Sonko n’abandi bayobozi bashinjwa ubugambanyi mu gukora icyaha kimunga ubukungu bw’igihugu, kunanirwa kubahiriza amategeko no kwita ku nyungu zabo kurusha iz’umurimo bashinzwe.

Umushinjacyaha Mukuru Noordin Haji yavuze komisiyo ishinzwe imyitwarire ndetse na Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa, zamaze kubona ibimenyetso bihagije bishimangira ko ibyo byaha babikoze, ku buryo biteguye kubishyikiriza urukiko.

Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa, ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko "Guverineri wa Nairobi Mike Sonko Mbuvi yatawe muri yombi agerageza guhunga nyuma yo gufungirwaho umuhanda mu gace ka Voi, ubu arimo koherezwa i Nairobi ngo aburanishwe ku byaha bya ruswa n’ibyaha bimunga ubukungu."

Sonko w’imyaka 44 ukunze kutavugwaho rumwe kubera imyitwarire ye, yatangiye kuyobora Umujyi wa Nairobi muri Kanama 2017.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo