Guverineri Kayitesi yasabye abagore kwita ku ’mudugudu ntangarugero’

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi yasabye abaturage b’Akarere ka Huye by’umwihariko abagore kwita ku bikorwa biteganyijwe muri gahunda y’umudugudu ntangarugero.

Yabitangaje kuri uyu wa 26 Nzeli 2020, ubwo yifatanyaga n’abaturage b’akarere ka Huye, umurenge wa Mukura, akagari ka Bukomeye, umudugudu wa Kigarama.

Uyu muganda wari wateguwe n’abagore bayobora Inama y’Igihugu y’abagore mu ntara y’amajyepfo. Mu bikorwa byakozwe harimo gukurungira inzu no gutunganya imihanda y’imigenderano mu mudugudu wa Kigama.


Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Amajyepfo

Guverineri Kayitesi, aganira n’itangazamakuru nyuma y’uyu muganda yavuze ko uyu muganda uri muri gahunda yo guteza imbere imidugudu ntangarugero yatoranyijwe muri buri murenge.

Avuga ko muri buri murenge hagiye hatoranywamo umudugudu umwe ugomba kugirwa ntangarugero, bikagaragazwa ni uko uwo mudugudu ugomba kugira amazu akurungiye, imihanda itunganyije, udutanda tw’amasahani n’ibindi.

Yagize ati “Icyo tubasaba ni ukwita kuri iyo mihigo, kwita ku isuku, no gukora ubukangurambaga ku buryo abatuye uwo mudugudu baba intangarugero, tukagira umudugudu ntangarugero. Bakita ku bijyanye no guca amakimbirane mu miryango, gukurungiza amazu, kubaka udutanda two kwanikaho amasahani, imigozi yo kwanikaho imyenda, guca nyakatsi mu buriri, …ibikorwa byose bikubiyemo turasaba abaturage ko babiha agaciro”.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yashimiye Inama y’igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara yageguye uyu muganda, avuga ko buri mwaka ku rwego rw’intara abagore (ba mutima w’urugo) ku rwego rw’intara batoranya umudugudu uzitabwaho muri uwo mwaka ukaba umudugudu ntangarugero.

Ati “Abaturage turabashishikariza kugira ubufatanye muri iki gikorwa, hateguwe uyu muganda kugira ngo iyi mihigo bakomeze nabo bayigire iyabo, bakomeze ubufatanye”.


Meya wa Huye Ange Sebutege

Yakomeje agira ati “Icyo twabashishikarije uyu munsi nk’uko abaturage b’umurenge wa Mukura ikigo cyabo cy’Ubutore ari ‘Ingenzi mu b’Imbere’ ni uko baharanira kugira imibereho myiza.

Icyatumye hatoranywa umudugudu wa Kigarama ni uko ariwo ufite ibipimo biri hasi mu bijyanye n’ibikorwa bireberwaho mu mihigo ya bamutima w’urugo.

Uwanyirigira Marie Helene, Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Huye yavuze ko uyu muganda icyo ugamije nk’abagore bagira uruhare mu gushyigikira iterambere ry’imiryango.

Yagize ati “Twita ku isuku, ku mirire myiza, imibanire myiza nta makimbirane, kandi noneho abagore ndetse n’abagize umuryango muri rusange tukabashishikariza mu matsinda kugira ngo bahuze imbaraga”.
Mu ntara y’amagepfo hatoranyijwe imidugudu 101, ni ukuvuga umwe muri buri murenge igomba kwitabwaho ku buryo umwaka uzarangira imaze kuba imidugudu ntangarugero.

Ibarura rusange ryo muri 2012 ryagaragaje ko mu Rwanda abagore ari 52%. Perezida Paul Kagame avuga ko abagore bagize igice kinini cy’abaturage bityo ngo ntibishoboka kugera ku iterambere mu gihe baba birengagijwe.






Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo