Guverineri Gatabazi yasuye Kaminuza ya UGHE Rwanda yizeza abahiga umutekano

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianey, kuri uyu wa 10 Ukwakira 2019, yasuye Kaminuza Mpuzamahanga igamije kugeza Ubuvuzi kuri bose (University of Global Health Equity/UGHE), Kaminuza yigisha ibijyanye n’ubuzima budaheza iherereye i Butaro mu karere ka Burera.

Guverineri Gatabazi, yaganiriye n’abanyeshuri biga muri iyi kaminuza, ababwira ko umutekano wifashe neza, bityo ko bagomba gukomeza amasomo yabo nta cyo bikanga nk’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rw’iyi Ntara y’Amajyaruguru.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianey yagize ati "Kuri uyu munsi twishimiye gusura no kuganira n’abanyeshuri biga muri University of Global Health Equity, Butaro Campus, abanyeshuri biga amasomo yerekeranye n’Ubuzima budaheza, harimo n’abo mu kiciro cya 3 cya Kaminuza baturuka hirya no hino ku Isi. Mwakoze kutwakira"

Uru ruzinduko rwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JeanMarie Vianey rukaba rwari mu rwego rwo kureba uko abanyeshuri biga muri iyo Kmainuza bameze, no kubaganiriza ku mutekamo w’Igihugu.

Ni uruzinduko kandi ruje nyuma y’iminsi micye abantu bitwaje intwaro bagabye igitero mu Majyaruguru y’u Rwanda bakica abaturage 14. Gusa Polisi y’ u Rwanda yahise itangaza ko abantu 19 mu bagabye igitero mu karere ka Musanze bakica abaturage mu mirenge ya Kinigi na Musanze bishwe abandi 5 bafatwa mpiri.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo