Guverineri Gatabazi yashimiye Perezida Kagame wamushubije mu kazi

Nyuma yuko Perezida Kagame amusubije mu mirimo yari aherutse guhagarikwamo yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Mari Vianney yashimiye umukuru w’igihugu wongeye kumugirira icyizere, ati “Mfashe uyu mwanya ngira ngo mbashimire mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ubuhanga n’Ubushishozi mutuyoborana.”

Gatabazi yari agiye kumara ukwezi n’igice ahagaritswe ku mwanya wo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kuko we na CG Gasana Emmanuel wayoboraga intara y’Amajyepfo, Perezida Kagame Paul yabahagaritse ku wa 25 Gicurasi 2020 kubera ibyo bari bakurikiranyweho bagombaga kubazwa.

Jean Marie Vianney Gatabazi yahise asaba imbabazi Perezida Paul Kagame n’Umuryango RPF-Inkotanyi ko yabatengushye agatatira igihango akaba yarabatengushye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 07 Nyakanga 2020, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byaraye bisohoye itangazo bivuga ko Perezida Kagame yasubije mu mirimo Gatabazi Jean Marie Vianney mu gihe umwanya wahozemo CG Gasana Emmanuel wo wahawe Alice Kayitesi wari Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi.

Uyu muyobozi ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane Twitter, yahise ashimira Perezida wa Repubulika kuba yongeye kumugirira ikizere akamusubiza mu mirimo.

Ubutumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Mfashe uyu mwanya ngira ngo mbashimire mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ubuhanga n’Ubushishozi mutuyoborana, mukaba mwongeye kungirira Icyizere. Ndabizeza ko nzarushaho kwitangira abaturage no guharanira ko Iterambere mubateganyiriza rigerwaho vuba. GOD BLESS YOU (Imana ibahe umugisha).”

Guverineri Gatabazi kandi yavuze ko Perezida Kagame arenze kuba umuyobozi mwiza ahubwo ko ari intangarugero mu ntwari zihorana umurava n’ubushake bwo gukorera abaturage.

Avuga ko mu byoroshye no mu bigoye, Perezida Kagame yaharaniye gutuma Abanyarwanda bahorana agaciro bityo ko amwizeje kuzakomeza kumwigiraho umurava mu mirimo yongeye kumusubizamo.

Yaboneyeho gushimira buri wese wamwohereje ubutumwa n’abamuhamagaye kuri Telephone bwo kumwifuriza kwishyuka.

Ati “Ndahamagarira buri wese gukomeza gusengera Perezida wacu Paul Kagame kugira ngo Imana ikomeze kumwongerera ubushishozi n’imiyoborere ifite intego.”

Uretse Gatabazi Jean Marie Vianney wasubijwe mu mirimo yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Kayitesi Alice wayoboraga Akarere ka Kamonyi na we yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, umwanya yasimbuyeho Gasana Emmanuel wahagaritswe .

Kayitesi yari amaze imyaka igera kuri itatu ari Meya wa Kamonyi. Yatorewe kuyobora aka karere mu matora yo mu Ugushyingo 2017.

Uyu mugore w’imyaka 40 y’amavuko mbere yo kugirwa Umuyobozi w’Akarere yabanje kuba Umuyobozi mu karere ka Kamonyi w’Urwego ruzwi nka NISS (National Intelligence and Security Service) rushinzwe Iperereza n’Umutekano.

Yasimbuye kuri uyu mwanya Gasana Emmanuel wayoboye Amajyepfo mu 2018 nyuma y’imyaka icyenda yari amaze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu.


Ubwo yakurwaga ku mirimo ye, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimiye Perezida Kagame ku nshingano yamuhaye, anamusaba imbabazi ku nshingano atujuje bigatuma akurwa kuri uyu mwanya yari amazeho hafi imyaka itatu


Kayitesi wahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo yabaye umuyobozi mu karere ka Kamonyi w’Urwego ruzwi nka NISS (National Intelligence and Security Service) rushinzwe Iperereza n’Umutekano.

Abiyomoye kuri RNC ya Kayumba Nyamwasa bashinze ishyaka rishya ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ibiganza byabo bisize amaraso, ni abanyagitugu:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo