Guverineri Gatabazi yasabye abamotari kugira amakenga ku bagenzi batwara

Kuri uyu wa Gatatu, umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagiranye ibiganiro n’abakora umwuga wo gutwa abagenzi kuri Moto bazwi nk’abamotari, babwira ko bakwiye kwitwararika mu byo bakora.

Guverineri Gatabazi, yanaboneyeho kubambika umwambaro mushya w’akazi "Gilet", ujyanye n’ikoranabuhanga.

JPEG - 93.6 kb
Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney

Yagize ati ”mugomba gukora umurimo wanyu kinyamwuga no kandi mukitandukanya n’uwashaka kuwambika isura mbi, kandi mukagira uruhare mu kubungabunga umutekano, cyane cyane mutanga amakuru ku bagenzi bafite imigambi itari myiza cyangwa bavuye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Yakomeje avuga ko bagomba kujya bashishoza, bakangira amakenga ku bagenzi batwara.

Mu kwezi gushize, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 4 rishyira ku wa 5 Ukwakira abagizi ba nabi bari bitwaje intwaro zirimo iza gakondo, bagabye igitero mu karere ka Musanze bakica abaturage 8 barimo 6 bicishijwe intwaro gakondo na 2 barashwe.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono n’ Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda CP Jean Bosco Kabera, ryavuze ko uretse 8 bapfuye hari abandi 18 bakomeretse bajyanwa mu bitaro kwitabwaho n’ abaganga.

Icyo gihe, Polisi y’u Rwanda yavuze ko inzego z’ umutekano zihutiye gutabara no guhumuriza abaturage mu gihe aba bagizi ba nabi bari bakirimo gushakishwa.



JPEG





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo