Guteza cyamunara imitungo ya Alain Muku, ngo byaje bimugwaho

Nyuma yo kubona urwandiko ruteza imitungo ye mu cyamunara bikozwe n’uwo bivugwa ko abereyemo umwenda kandi ngo yaramwishyuye, Mukurarinda Alain Bernard avuga ko yatunguwe no kubona iyi baruwa.

Ku wa 22 Kamena 2020, nibwo hasohotse urwandiko rwa cyamunara ruhamagarira abantu kuza kugura umutungo utimukanwa wa Mukurarinda Alain Bernard [Alain Muku] ndetse n’umugore we Gatabazi Umutoniwabo Martine.

Uru rwandiko rwavugaga ko Mukurarinda yananiwe kwishyura umwenda ubereyemo Famida Hashim ari nayo mpamvu hagombaga gutezwa cyamunara umutungo wabo utimukanwa uherereye mu Kagari ka Gako, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Mukurarinda avuga ko ibyakozwe n’uyu muhesha w’inkiko w’umwuga byamutunguye ndetse byakozwe n’abashaka kumuharabika kuko umwenda uvugwa yamaze kuwishyura.

Mu ibaruwa dufitiye kopi, Me Nizeyimana Boniface wunganira Mukurarinda yandikiye Umuhesha w’Inkiko amusaba guhagarika icyamunara kuko abakiriya be imanza bari barimo bazirangije ku bushake.

Akomeza agira ati “Muri make nyuma yo kubona ko izo manza zabaye itegeko, Umuhesha w’Inkiko w’umwuga mugenzi wawe, Muhumuza Francois Xavier yandikiye abo mpagarariye abashyikiriza numero ya conte amafaranga azanyuzwamo.”

Me Nizeyimana avuga kandi ko kugeza ubu ibyo byakozwe ndetse amafaranga yamaze kwishyurwa kuri konti yari yatanzwe.

Ati “Abo mpagarariye ntabwo biyumvisha ukuntu watangije icyamunara utabanje kuganiriza mugenzi wawe w’Umuhesha w’Inkiko w’umwuga kubera ko amafaranga yari yaranyuze kuri konte ye.”

Akomeza avuga ko ibyakozwe n’umuhesha w’inkiko bigamije kumuharabika cyangwa akaba atarahawe amakuru atariyo.

Muhumuza François Xavier wagombaga guteza cyamunara we mbere yavuze ko bayihagaritse nyuma yo kubona koko ko Mukurarinda yishyuye.

Yagize ati “Yamaze kwishyura, nibyo cyamunara yahagaritswe birumvikana.”


Urwandiko rwari rwasohowe ruhamagarira abantu kuza kugura mu cyamunara imitungo ya Alain Muku


Uwunganira Mukurarinda yari yandikiye Umuhesha w’Inkiko amugaragariza ko bamaze kwishyura, batumva impamvu imitungo yabo itezwa cyamunara

Kwa Barafinda baravuza impundu ariko zicagase, ubuzima bwa Barafinda n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo