Gutera intambwe ku Rwanda mu kubungabunga urusobe rw’ ibinyabuzima

Samuel Baker Byansi
Uyu munsi byashyizwemo imbaraga bigenda bitera intambwe mu
gihugu mu ku bungabunga urusobe rw’ ibinyabuzima Intare zirindwi
nyuma na nyuma zongeye gukandagiza ibirenge muri pariki y’ igihugu
ya Akagera nyuma yo kuvanywa muri afurika yepfo, hakaba hari
hashize imyaka 20 zicitse muri iyi pariki yaAkagera, nyuma yiyi myaka
yose ubuzima bw’ inyamaswa z’ ishyamba zabayeho nta mwami wa
ryo uhari.

Nyuma yo kugarura intare mu Rwanda bizongera uruganda rw’
ubukera rugendo no mu rusobe rw’ ibinyabuzima, ubwa abanya
gihugu bushobora kuba bwiza ku buryo abantu benshi bazajya
kwihera ijisho intare ndetse n’ izindi nyamaswa z’ inyagasozi muri
pariki z’ igihugu.

Abanyeshuri nabo bazabasha kwirebera inyamaswa nahoziba bari
basanzwe babona ku mafoto na televisiyo.

Kwishimira ubwenge muri uyu mushinga wo ku garura intare muri
pariki ya Akagera ni buryo bwo Gutera intambwe kuri pariki no ku
gihugu muri rusange, mugihe igihe cyashize u Rwanda rwari rufite
intare ariko zikaza kwicwa kubera amakimbirane n’ ikiremwamuntu.

Intare zateraga abantu babaga begereye aho ziba zika bica cyangwa
zikica amatungo yabo abantu nabo bafata umwanzuro wo kuzica
rimwe na rimwe bakaziroga zigapfa.

Gusa ubu abaturiye pariki ntabwo ba bafite ko intare zishobora
kugaruka zikabagenza nkuko igihe cyashize za bagenzaga kubera ko
leta ibinyujije mu kigo cy’ igihugu cyiterambere (RDB) yashyizeho
urukuta rw’ umuriro ruzengurutse pariki mu rwego rwo kurinda abantu
n’ inyamaswa z’ agasozi no kurinda pariki ba rushimusi bajyaga
guhiga inyamaswa.

Kuwa 5 nzeri2013, ikigocy’igihugu cy’ iterambere (RDB) cyatashye ku
mu garagaro urukuta rureshyana110km rw’ umuriro ruzengurutse
kugera mu burengerazuba bwa pariki y’ igihugu ya Akagera mu
kurinda amakimbirane hagati y’ inyamanswa n’ abantu yagaragaye
mu gihe cyashize ko bigira ingaruka ku begereye pariki.

Nubwo bimeze gutyo u Rwanda ruzakenera kwiga umuco wo gusura
pariki z’ igihugu ndetse na ahandi hakurura ba mukerarugendo mu
rwego rwo kuzamura ubukera rugendo muri rusange.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo