Gutanga impamyabumenyi ku barangije muri UR byajyanywe i Huye

Ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku barangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda bizabera i Huye mu guha agaciro uwo mujyi nk’aha mbere havukiye Kaminuza mu Rwanda no kuwuteza imbere nk’Umujyi wunganira Kigali.

Ibirori byo gutanga impamyabumenyi bizaba tariki ya 2 Ugushyingo 2018 muri Stade Huye.

Bizahurirana n’ibirori byo kwizihiza imyaka 55 Kaminuza ya mbere ivutse mu Rwanda.

Kuva mu 2014 Kaminuza za Leta zihujwe zikabyara UR, ibirori byo gutanga impayabumenyi byaberaga mu Mujyi wa Kigali.

Ushinzwe itumanaho muri UR, Mike Karangwa, yatangaje ko Kigali atari umwihariko, gusa ngo bagiye i Huye kuko ariho Kaminuza yatangiriye.

Ati “Kaminuza iba ahantu hose , ntabwo uyu munsi ari umwihariko wa Kigali gusa, ntibyanatungura ubutaha bibereye ahandi ariko uyu mwaka ni i Butare kugira ngo tubihuze n’ibirori by’ahantu Kaminuza mu Rwanda yavukiye.”

Yakomeje avuga ko binajyanye na gahunda ya Leta yo guteza imbere imijyi yunganira Kigali dore ko n’umwaka utaha w’amashuri hari abanyeshuri basaga 5000 ba Kaminuza y’u Rwanda bazoherezwa kwiga i Huye kugira ngo ikomeze gutera imbere.

Ati “Ni no kurushaho kuzana imbaraga mu Mujyi wa Huye kugira ngo natwe twerekane uruhare rwacu mu gushyigikira uriya Mujyi kuko Kaminuza kuhava byari byaratumye nta mbaraga hagifite.”

Visi Meya w’Akarere ka Huye ushinzwe ubukungu, Kamana André, mu butumwa bugufi yabwiye IGIHE ko bamaze kuganira n’abafite amahoteli, utubari na restaurant babashishikariza kwitegura kwakira abazitabira ibyo birori.

Mike Karangwa yavuze ko nta we bizabangamira kuba ibirori byashyizwe i Huye ngo kuko ari hafi, hagera imodoka kandi ibirori bikazarangira kare.

I Huye hari hasanzwe higira abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bagera ku bihumbi icumi.

Nyuma yo guhuza Kaminuza za Leta, baragabanyijwe bakwirakwizwa mu zindi koleji ku buryo ubu hari hasigaye abagera ku bihumbi bitanu, byatumye ubucuruzi butandukanye buhungabana.

Uretse kongera umubare w’abanyeshuri bigiraga i Huye, Leta iteganya no gushyirayo ibyicaro bya bimwe mu bigo bya Leta.

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo