Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo

Mu ikiganiro "igitekerezo cy’umunyamakuru"gitambuka k’umubavu tv online abanyamakuru bibajije byinshi bikorerwa abanyarwanda rimwe na rimwe bikanagira abo bigiraho ingaruka mbi, muri iki kiganiro abanyamakuru batanze ibitekerezo ku kuba harataburuwe umubiri wa Mirimo icyarimwe akaba ari no gusenyerwa station ya esance n’indi mitungo.

Gutaburura Mirimo Gaspard nubwo inkiko zibifitiye ububasha, ariko nyuma yuko umuryango we wasenyewe ibikorwa bye biri i Nyabugogo kandi afite ibyemezo by’urukiko yatsinzemo umujyi wa Kigali; abanyamakuru bagaragaje ko iki atari cyo gihe kiza cyo gutaburura nyakwigendera Mirimo Gaspard.

Banatanze igitekerezo ku makuru amaze iminsi acicikana kuri Twitter aho abantu batazwi biyitiriye konte ya Twagiramugu Faustin (wigeze kuba minisitiri w’Intebe) bifuza ko Umubavu tv ufungwa, abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo by’uko abo babikora baba bagamije gusebya u Rwanda ko ibyo batekereza atari byo abandi babona.

Muri iki kiganiro kandi abanyamakuru berekanye uburyo hakomeje kwibazwa impamvu icyorezo cya COVID 19 kidafatwa kimwe muri Afrika y’Iburasirazuba (EAC) aho usanga u Rwanda rushyiraho ingamba zikakaye mukurinda abaturage ariko ugasanga ibihugu byo muri EAC birimo: Tanzaniya,Burundi ,Uganda RDC,...duhana imbibe tunahahirana ko bo batabishyiramo imbaraga muguhangana na covid19, aho Perezida Dr Pombe Magufuri aherutse kuvuga ko nta COVID 19 abaturage be bafite, hakaba hibazwa umusaruro wo gukaza ingamba zikakaye mu Rwanda zanatumye imirimo ipfapfana kubikorera, yewe naba nyirubukode bw’amazu y’ubucuruzi n’abakodesha ayo kubamo batagabanya amafaranga y’ubukode.

Muri iki kiganiro hibajijwe impamvu Minisitiri w’Uburezi atasinye ku itangazo rihagarika amashuri bitunguranye mu mujyi wa Kigali nyamara ababyeyi bari bamaze kwishyura amafaranga y’ishuri ku bigo nibindi bikoresho.

Iki kiganiro cyatangiye gutambuka kuri youtube y’umubavu tv online kuri uyu wagatandatu, kikaba kizajya gitambuka kuwa mbere, kuwa gatatu, kuwa kane, no kuwagatandatu imbona nkubone live streaming.
Kanda hano ukirebe

Clément Bagemahe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo