Gukumira amakara mu Mujyi wa Kigali biri kuvugisha benshi

Nta mwanya muto ushize Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc atangaje ko mu ngamba zo kugabanya ihumana n’iry’ikirere no kubungabunga ibidukikije hagiye gufatwa umwanzuro wo kugabanya amakara yo gucana yinjira muri Kigali ku buryo abantu bose bazatekesha Gaz, iyi nkuru urebye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga abantu bacitse ururondogoro bibaza niba abantu bose baba muri Kigali bafite ubushobozi bwo gutunga Gaz bagaragaza ko n’ubusanzwe yigondera umugabo.

Urebye ku mbuga nka Twitter aho abantu batandukanye bagiye bashyira uyu mwanzuro ku nkuta zabo kimwe no ku zindi mbuga nkoranyambaga babaza niba ibi byashoboka, ibitekerezo byabaye uruhuri abenshi bahuriza ku kuba ubushobozi bwa bamwe mu batuye muri Kigali ari bukeya bityo ngo bigoye ko ibi byashyirwa mu bikorwa mu gihe ariko ibitekerezo by’abaturage byaba byitaweho.

Iyi gahunda Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc yayigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, aho yatangaje ko hari abantu bo muri Kigali bakoresha Gaz, ariko ku rundi ruhande bakaba bafite n’amakara bakoresha nko mu guteka ibishyimbo cyangwa se ibindi biryo bisaba gucana igihe kinini.

Yavuze ko hari n’abandi bakoresha amakara kuko badafite ubushobozi bwo kugura gaz, aho usanga bagura nk’amakara y’amafaranga 200 Frw yo gucana umunsi umwe, avuga ko hari imishinga igiye gushyirwaho izakumira amakara muri Kigali abantu bose bagacana gaz.

Ati "Umuntu usanga afite Gaz akagira n’umufuka w’amakara ku ruhande wo guteka ibishyimbo, ubu ntabwo turi mu gihe cyo guteka ibishyimbo amasaha atatu.

Ibishyimbo bitekwa iminota 50 kuri gaz, reka nabyo mbyigishe, urabitoranya neza ukabiraza mu mazi urabitekamo [...] mu ngamba turaza gufata harimo guhagarika amakara yinjira muri Kigali kugira ngo duce wa mufuka w’amakara."

Muri yo yavuze umushinga ugenewe abafite amikoro make, bamwe baguraga amakara y’amafaranga 200 Frw, ngo bagiye gushyirirwaho uburyo bwo kugura Gaz ijyanye n’ubushobozi bwabo nk’uko baguraga amakara, akaba ariyo bakoresha bateka.

Ati "Hari umushinga wa REG witwa “Pay As You Cook” umuntu yishyuza 200 Frw akaba ariyo ukoresha hariho akantu gatuma utayirenza."

Iki kiganiro cyagarukaga ku ngamba zo kurengera ibidukikije birimo urusobe rw’ibinyabuzima mu gihe hatangagijwe icyumweru cy’ubukangurambaga kigamije kurengera ibidukikije.

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM N’UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Theoneste arishinganisha nyuma yuko ubwo yari afunze abwiwe n’umuntu ko ngo niyongera kwandika (inkuru) azareba, aravuga ko uyu wamubwiye ibi ashobora no kubishyira mu bikorwa ariyo mpamvu yishinganisha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo