Gukoresha umunwa mu mibonano bitera igitsina cy’umugore indwara

Gukoresha umunwa mu mibonano mpuzabitsina bishobora gutera igitsina cy’umugore cyangwa umukobwa indwara yitwa ’bacterial vaginosis’ cyangwa BV, nk’uko byatangajwe n’ubushakashatsi bwanditswe mu kinyamakuru PLoS Biology.

BV ntabwo ari indwara ishobora kwanduzwa mu mibonano mpuzabitsina. Ni ubusumbane bw’udukoko dusanzwe (bacteria) tuba mu gitsina cy’umugore.

Abagore bafite iyi ndwara bashobora kutagira ibimenyetso byo kurwara, ariko bamwe bagira ubwo burwayi mu gitsina hava umunuko ukomeye.

Abashakashatsi bagenzuye ingaruka udukoko two mu kanwa tugira ku dukoko dusanzwe tuba tukanakurira mu gitsina cy’umugore.

Ibindi kuri BV

BV ntabwo ari indwara ikomeye, ariko iba igomba kuvurwa kuko kuyirwara bituma byoroha ku bagore kwandura izindi ndwara zifatira mu mibonano mpuzabitsina na ’infections’ z’urwungano rw’inkari.

Iyo umugore atwite, BV imwongerera ibyago byo kubyara igihe kitageze.

Wabwirwa n’iki ko uyifite?

Uyifite ashobora kubibwirwa n’uko mu gitsina cye hava umunuko udasanzwe w’ikintu kiboze.

Wabimenya kandi ubonye ururenda rusanzwe ruva mu gitsina cyawe rwahinduye ibara, rujya kuba umweru werurutse kandi rujya kuba amazi.

Kwa muganga bashobora kugupima iyi ndwara bafashe igipimo mu gitsina.

Iyo basanze uyirwaye, ishobora kuvurwa hakoreshejwe iminti ya antibiotic, jeli cyangwa amavuta byabugenewe.

Ni iki ubushakashatsi bwabonye?

Abagore badafite BV bakunze kugira udukoko duhagije twitwa ’lactobacilli’ dutuma igitsina gihorana ’acide’ na pH (igipimo cya ’acide’ na ’base’ y’amazi) iri hasi.

Rimwe na rimwe ibi bipimo byiza ku buzima bw’igitsina bishobora kugwa bigatuma izindi ’microbes’ zo mu gitsina ziganza.

Igitera ibi ntabwo kizwi mu buryo buhagije, ariko ushobora kwandura BV iyo:

 Ukora imibonano mpuzabitsina (gusa n’abagore batarayikora bashobora kwandura BV)
 Uhinduye uwo muyikorana
 Ufite agakoresho ko kuringaniza imbyaro
 Ukoresha imiti ihumura mu gitsina cyangwa iruhande rwacyo

Ubushakashatsi bwatangajwe muri PLoS Biology bwerekana uburyo ubwoko bw’udukoko (bacteria) dusanzwe tuba mu kanwa dutera indwara aho ishinya ihurira n’amenyo, dushobora kugira BV.

Bagerageje utu dukoko duhujwe n’utuba mu gitsina cy’umugore ngo barebe imyifatire yatwo.

Utu dukoko two mu kanwa twitwa Fusobacterium nucleatum, twahise dufasha gukura kw’utundi dukoko dutera BV.

Abashakashatsi, Dr Amanda Lewis wo muri Kaminuza ya California na bagenzi be, bavuga ko ibi byerekana uburyo gukoresha umunwa mu mibonano mpuzabitsina bishobora gutera BV.

Byari bisanzwe bizwi n’abahanga ko BV ishobora guterwa n’imibonano mpuzabitsina, harimo n’ikorwa n’abagore hagati yabo.

Prof Claudia Estcourt, umuvugizi w’umuryango wo mu Bwongereza witwa British Association for Sexual Health and HIV, avuga ko ubu bushakashatsi ari inyongera mu kumenya BV.

Ati "Tuzi ko BV ari indwara y’urusobe ifite ibiyitera byinshi".

Avuga ko gukoresha umunwa mu mibonano bishobora kwanduza izindi ndwara z’igitsina n’utundi dukoko dushobora kuba ingenzi cyangwa guteza akaga ubuzima.


Ishusho y’udukoko dutera BV

Uwayoboye Operasiyo y’ifatwa rya Kabuga ari I Kigali, yaba aje gukora iki? Minisitiri w’Ibidukikije yihanangirije uw’Uburezi amusaba guhagarika kubaka ibyumba by’amashuri hirengagijwe kwita ku bidukikije, n’andi makuru menshi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo