Guinée Equatoriale yafatiriye kajugujugu y’Ubufaransa

Guinée Equatoriale yafatiriye kajugujugu y’u Bufaransa yaguye ku kibuga cy’indege cya Bata, nyuma y’uko icyo gihugu giherutse guhana umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatoriale witwa Teodoro Obiang Mangue.

Indege yafatiriwe yari itwaye abasirikare batandatu b’iki gihugu bavuye i Douala muri Cameroun bagiye ku birindiro byabo i Libreville muri Gabon. Bivugwa ko bari bagiye kongeresha amavuta mu ndege.

Iri fatirwa birakekwa ko rifitanye isano n’ibihano u Bufaransa buherutse guha umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatoriale, Teodoro Obiang Mangue, nubwo ntacyo impande zombi zabivuzeho.

Kuwa 27 Nyakanga 2021, nibwo urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rwanze ubujurire bwa Obiang Mangue ku gihano yari yahawe mu 2020 cy’igifungo gisubitse cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 30 z’amayero ashinjwa kwigizaho imitungo y’igihugu cye, akagura imiturirwa mu Bufaransa hagati ya 1997 na 2011.

Reuters ivuga ko nyuma yo gufatirwa kw’iyi ndege, Obiang Mangue yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ati “Kajugujugu ya reconnaissance yaguye ku kibuga cy’indege cya Bata nta Burenganzira ihawe nyuma yo kwangiza amategeko y’ikirere cya Guinée Equatoriale. Ibi byerekana ko nanone u Bufaransa bushaka guhungabanya Repubulika ya Guinée Equatoriale.”

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Bufaransa, Colonel Pascal Ianni, we yavuze ko nta gahunda bari bafite yo kwangiza umutekano w’iki gihugu ahubwo ko indege yabo yashizemo amavuta igeze mu nzira ikagwa ku kibuga cy’indege cya Bata kugira ngo bayongeremo, ndetse ko abasirikare bari bayirimo nta ntwaro bari bafite.

Yongeyeho ati “Ubuyobozi bwa Guinée Equatoriale bwahisemo gufatira indege yacu. Ariko iki kibazo kiri gukemurwa mu rwego rwa dipolomasi.”

Guinée Equatoriale ikomeje kugirana ibibazo n’ibihugu by’i Burayi ndetse iherutse gutangaza ko yafunze ambasade yayo mu Bwongereza nyuma y’uko iki gihugu gishyiriyeho ibihano uyu muhungu wa Perezida, Obiang Mangue bumuziza ibyaha bya ruswa.

Obiang Mangue w’imyaka 52 ufite se umaze imyaka 42 ayobora Guinée yashinjwe kenshi n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kwigizaho imitungo y’igihugu cye kuva mu 1991 akagura imiturirwa, imodoka n’ibindi bihenze mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa ndetse n’u Busuwisi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo