Guinea: Manda ya Gatatu Alpha Conde yatorewe ntivugwaho rumwe

Perezida wa Guinea, Alpha Condé, yongeye gutorerwa manda ya Gatatu nyuma yo gutsinda amatora mu turere 37 kuri 38 aho yabonye amjwi akubye Kabiri ay’uwo bari bahanganye nk’uko byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane nk’imibare y’ibanze y’ibyavuye mu matora.

Condé, ufite imyaka 82, kugeza ubu amaze kubona amajwi miliyoni 2.4, ugereranije na miliyoni 1,26 y’umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi Cellou Dalein Diallo, nyuma y’amatora yagaragayemo urugomo n’ubugizi bwa nabi bwaguyemo abantu mu mihanda.

Nibura abantu 13 ni bo bishwe mu makimbirane yabaye kuva amatora yatangira ku Cyumweru, aho Diallo yatangaje ko ari we watsinze ashingiye ku byavuye mu kwiyamamaza kwe nk’uko urubuga mondeactuel.com rubivuga.

Icyemezo cya Conde cyo kwiyamamariza manda ya Gatatu y’imyaka itanu cyateje imyigaragambyo mu mwaka ushize ihitana abantu benshi.

Ni nyuma y’amatora ya Referendumu y’Itegeko Nshinga muri Werurwe abamurwanya bavuga ko yari igamije gutuma yizirika ku butegetsi.


Alpha Condé yahoze mu ruhande rutavuga rumwe na leta ndetse yarafunzwe mbere y’uko atsinda amatora yo mu 2010 na 2015

Turumiwe!!! ABATURAGE BASOHOWE MU NZU ZIRASENYWA N’IBINTU BYOSE BITABWA HANZE N’UWO BISE UMUKIRE NONE BARATABAZA:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo