Guheza bamwe mu banyamakuru hanze, gukaza umutekano, ibyo utamenye mu rubanza rwa Rusesabagina witabye urukiko bwa Mbere

Nyuma y’ibyumweru bibiri yeretswe abanyamakuru i Kigali ko yafashwe mu buryo n’ubu butavugwaho rumwe hagati ya leta n’uruhande rw’abo mu muryango we, Paul Rusesabagina bwa Mbere yitabye urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama mu Karere ka Kicukiro aburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ku byaha birimo iby’iterabwoba akurikiranweho.

Abanyamakuru n’abandi bemerewe kurwinjiramo babanje gusuzumwa Covid-19 mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere bahita bahabwa ibisubizo, igikorwa kidasanzwe mu zindi manza ziri kuburanishwa muri iki gihe.

Ubwo umunyamakuru w’UMUBAVU yageraga ku rukiko rw’Ibanze rwa Kagarama yasanze umutekano wakajijwe ku buryo bukomeye aho hari abapolisi barenga 15 n’abandi bambaye gisiviri kandi abenshi muri bo bafite imbunda.


Ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro hari harinzwe bikomeye

Uretse gukaza umutekano ku rukiko, n’izindi gahunda urukiko rwari rufite zasubitswe kuva mu gitondo kugeza saa munani, iyi saha na yo igeze na bwo hafatwa umwanzuro ko izindi gahunda zose zisubikwa umunsi wose ku buryo hari abazaga ku rukiko bagasubizwayo.

Abanyamakuru batoranyijwe bakanapimwa Covid-19 mu gitondo, ni bo bemerewe gukurikirana uru rubanza, abandi bahejejwe hanze ndetse basabwa kuva hafi y’urukiko.


Muri uru rubanza, bamwe mu banyamakuru bahejejwe hanze kuva mu gitondo kugeza nimugoroba

Urubanza rutangiye ku isaha ya saa yine zuzuye zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020, Urukiko rwatangiye rusoma umwirondoro wa Rusesabagina, abajijwe niba umwirondo basomye ari uwe, maze asubiza ati “niwo cyane”.

Umucamanza yasomye ibyaha akekwaho, amubaza niba yabyumvise, undi asubiza ati “nabyumvise”.

Abamwunganira bavuze ko hari imbogamizi bafite, yavuze ko uru rukiko rw’ibanze rwa Kagarama rudafite ububasha bwo kumuburanisha kubera impamvu zitandukanye.

Yavuze ko urukiko rw’aho umuntu yari atuye arirwo rufite mu nshingano kuburanisha imanza z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko nta ngingo y’amategeko yatuma uregwa ataburanishwa n’uru rukiko.

Buvuga ko Bwana Rusesabagina ari umunyarwanda w’umubiligi, kandi ko ibyaha byose byakorewe ku butaka bw’u Rwanda bishobora kubazwa uw’ariwe wese ubishinjwa hatitawe ku bwenegihugu.

Urukiko rwagiye kwiherera ngo rusuzume iburabubasha ry’uru rukiko rwa Kagarama rivugwa n’abunganira uregwa, ku kuburanisha ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rye.

Rugarutse, abacamanza bemeje ko uru rukiko rufite ububasha bwo kumuburanisha. Urubanza rwahise rukomeza.

Ubushinjacyaha bwafashe umwanya munini busobanura uko Bwana Rusesabagina yakoze bimwe muri ibi byaha aregwa.

Buvuga ko bufite ibimenyetso ko yavuganaga, yafashisje gushakisha no koherereza amafaranga umutwe wa FLN kugira ngo ugabe ibitero ku Rwanda.

Bwana Rusesabagina ahawe ijambo ntiyashatse kuvuga ku byaha aregwa, aka kanya. Yavuze ko yabivuzeho bihagije abazwa mu Bushinjacyaha kandi byanditswe.

Yavuze ko ibyaha byakozwe na FLN bitari mu nshingano bari bahaye uwo mutwe. Ndetse ko yabisabiye imbabazi.

Uruhande rwe rwasabye ko arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa adafunzwe kuko arwaye kandi atacika ubutabera.

Ubushinjacyaha busaba ko akomeza gufungwa kuko aregwa ibyaha bikomeye kandi abarwaye bafunzwe hari uburyo bavurwamo.

Urukiko rwavuze ko tariki 17 z’uku kwezi ari bwo ruzatangaza umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Rusesabagina w’imyaka 66 y’amavuko yamenyekanye cyane kubera inkuru ye yakinwemo film ’Hotel Rwanda’ izwi cyane ku isi ivuga ku bemeje ko yabarokoye muri Hôtel des Mille Collines muriJenoside yo mu Rwanda.

Yarezwe ibyaha 13 bishingiye ku bitero by’umutwe wa FLN ku Rwanda mu 2018 na 2019 byaguyemo abantu mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ahegereye ishyamba rya Nyungwe.

Uregwa yabwiwe ko ashinjwa ibyaha bigera kuri 13;

- Kurema umutwe w’ingabo utemewe
- Gutera inkunga iterabwoba
- Iterabwoba ku nyungu za politiki
- Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
- Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba
- Kuba mu mutwe w’iterabwoba
- Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
- Ubufatanyacyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
- Ubufatanyacyaha ku gufata umuntu ho ingwate
- Ubufatanyacyaha ku kwiba hakoreshejwe intwaro
- Ubufatanyacyaha ku gutwikira undi inyubako
- Ubufatanyacyaha ku gukubita cyangwa gukomeretsa
- Ubufatanyacyaha ku gushyira abana mu mirwano cyangwa gukora ibya gisirikare

Ibyaha uregwa atavuzeho kugeza ubu. Byari byitezwe kandi kumenya niba avuga ku banyamategeko bamwunganira barimo Me Rugaza umuryango we utemera ariko na byo ntibyavuzweho bitegerejwe ko bizavugwaho mu rubanza mu mizi.

Umutwe wa FLN ni ishami rya gisirikare ry’impuzamashyaka MRCD-Ubumwe, Bwana Rusesabagina abereye umukuru wungirije.

Paul Rusesabagina yakunze kumvikana mu biganiro binenga ubutegetsi buriho mu Rwanda nk’aho yigeze kumvikana mu kiganiro aho yari muri Kaminuza yo muri Isirayeli, yavuze ko Polisi yo muri Isirayeli yamuhamagaye ikamubwira ko hari abantu bashaka kumwica ndetse ikamubwira ko yahagarara ahantu ari bakahamusanga, ibi urabyiyumvira Rusesabagina abivuga mu kiganiro kiri muri iyi Video iri k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo