Guhera muri Gashyantare uyu mwaka ntawemerewe kwiyandikishaho ’Sim Card’ zirenze eshatu

Benshi mu bakoresha Telefoni ngendanwa mu Rwanda babonye ubutumwa bwoherejwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) bamenyeshwa ko nyuma yo ku wa 31 Mutarama 2019, nta muntu uzaba yemerewe kwiyandikishaho Sim Card zirenze eshatu ku murongo umwe w’itumanaho, mu gihe ubusanzwe nta mubare ntarengwa wari uteganyijwe.

Ubutumwa RURA yasakaje mu bakoresha Telefoni ngendanwa mu Rwanda kuri uyu wa Kane bugira buti "Turakumenyesha ko guhera kuwa 31/01/2019, wemerewe gutunga SIMUKADI 3 gusa zakwanditseho. Kanda *125*irangamuntu# urebe izikwanditseho."

Ni ukuvuga ko mu gihe mu Rwanda hari ibigo bibiri by’itumanaho, MTN Rwanda na Airtel Tigo, umuturarwanda azaba yemerewe gutunga Sim Card eshatu zimwanditseho.

Umuyobozi ushinzwe kubungabunga imiyoboro y’itumanaho na za nimero muri RURA, Kwizera Georges, yavuze ko uyu mwanzuro ujya gufatwa hakozwe ibiganiro n’impande zirebwa n’ikibazo zirimo ibigo by’itumanaho, Urwego rw’Ubugenzacyaha n’urushinzwe Indangamuntu.

Yavuze ko bizagira uruhare mu mutekano w’abakoresha Telefoni mu Rwanda, cyane ko n’uwanditsweho Sim Card nyinshi atari uko zose aba azikoresha, rimwe na rimwe ugasanga atanazizi.

Imibare ya RURA igaragaza ko kugeza mu Ugushyingo 2018, abaturarwanda bakoresha Telefoni ngendanwa bari 81.63%, bangana na 9,640,236.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera abafatabuguzi, Mukamurera Vénérande, we yavuze ko hari abatunga Sim Card nyinshi ku bwende, akenshi bafite imigambi ihishe.

Ati "Akenshi ni ababa bafite ibintu bihishe inyuma bashaka kuzikoresha. Agashuka nk’abantu akabatwara amafaranga, ya Sim Card agahita ayibika amezi abiri, nyuma imaze kwibagirana akongera akayifata."

Mu byaha bishobora gukorerwa kuri Telefoni harimo ubushukanyi n’ubwambuzi, gutuka abantu no kubatera ubwoba, ubujura bw’amafaranga, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Mukamurera yakomeje ashishikariza abantu kujya bibuka kureba nimero za Telefoni zibanditseho, izitari izabo bakazikuraho.

Ati "Hagiye habamo abarengera nk’abo, abantu batanga serivisi za Telefoni ku muhanda bashobora kukwandikaho nka nimero utazi, mugenzi wawe ugambiriye gukora ikibi akaba yayikoresha ikintu ejo ukakibazwa kandi atari wowe."

Gusa ngo n’iyo icyaha kitagufata, inzego zishinzwe umutekano zigukereza mu byo wakoraga hejuru y’ikintu wagombaga kugenzura hakiri kare.

Yavuze ko impamvu mbere batari bataratekereje gushyiraho umubare ntarengwa wa sim card umuntu yibaruzaho, wasangaga hari nk’umuntu ufite nka barumuna be batarageza imyaka yo gutunga indangamuntu ituma biyandikishaho Sim Card, umuntu akayibabaruriza.

Ati "Kubera ko rero byaje kugaragara ko harimo ibyo bibazo bituruka ku bantu biyandikishaho nimero nyinshi zirenze, ni cyo cyatumye hatekerezwa kuzagera igihe bakavuga bati ‘umuntu ntakwiye kurenza uyu mubare’."

Muri iyi gahunda, hatekerejwe ku byiciro byihariye nk’ibigo bikomeye, abantu bazifashisha mu bucuruzi cyangwa umubyeyi ufite abana benshi, aho kurenza Sim Card zavuzwe bishoboka ariko bikazajya bitangirwa uburenganzira na RURA kandi umuntu ubikeneye akazajya abisaba mu nyandiko.

Kugeza ku wa 31 Mutarama 2019, abantu bafite amahirwe yo kwiyandukuzaho nimero badakeneye, nyuma ibigo by’itumanaho bikazatangira gusiba izirenze ku mubare wemewe.

Kugira ngo umuntu amenye nimero zimwanditseho, akanda kuri Telefoni ye *125* nimero y’indangamuntu #, agakanda guhamagara maze zigahita zigaragara.

Iyo asanze nimero runaka atayizi ashaka kuyiyandukuzaho akanda *125*1* nimero ya Telefoni ashaka kwiyandukuzaho * nimero y’indangamuntu # agakanda guhamagara, akabona ubutumwa bw’uko igiye kumuvanwaho.

PNG - 712.5 kb
Guhera muri Gashyantare 2019 mu Rwanda nta muntu uzaba yemerewe kwiyandikishaho Sim Card zirenze eshatu

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo