Grenade yatewe aho abana barebaga Televiziyo yica batatu

Mu gace kitwa Gahahe muri komine Ntahangwa mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade cyishe abana batatu gikomeretse abandi nk’uko byemejwe n’abategetsi.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi yabwiye abanyamakuru mu Burundi ko hagati ya saa mbiri na saa tatu z’igitondo uyu munsi ku wa Kane igisasu cya Grenade cyaturikiye hagati ya ’Boutique na Salon de Coiffure’.

Aho ibi byabereyemo ni agace gashyashya kari guturwa kari mu Majyaruguru y’Umujyi wa Bujumbura.

Mu butumwa bwatanzwe n’umuvugizi w’igipolisi, avuga ko cyaturikiye aho abana bariho bareba Televiziyo kikica batatu bafite imyaka hagati y’itandatu na 12, harimo umwe wapfiriye aho na babiri kwa muganga, kigakomeretsa abandi umunani.

Nta ruhande rwigenga ruragira icyo rutangaza kuri aya makuru.

Amafoto amwe agaragaza abana bakomeretse bikomeye yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’abavuga ko ari Grenade yatewe ku bana aho i Gahahe.

Mu kwezi kwa Gatanu, mu Kamenge, agace katari kure ya Gahahe muri Bujumbura naho hatewe Grenade mu kabari yahitanye abantu abandi bagakomereka.

Mu bapfuye harimo Laurene Muzaliwa umunyeshuri w’umunyecongo wigaga muri Kaminuza i Bujumbura.

Ubutumwa bwatanzwe n’umuvugizi w’igipolisi buvuga ko iperereza ryatangiye kuri ibi byabaye i Gahahe, ndetse ko hafashwe abakekwa batatu.

Ishyaka R2UDA rya Barafinda ryandikiye umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (UN HUMAN RIGHTS) risaba kurenganurwa, amashyaka ya PS Imberakuri na Dalfa Umurinzi avuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iri kwigiza nkana mu kwamagana itoranywa rya Madamu Laure Uwase nk’umwe mu bagize Akanama gashinzwe gucukumbura uruhare rukemangwa rwa Leta y’u Bubiligi mu gihe cy’ubukoloni muri RDC, u Rwanda n’u Burundi, impunzi z’Abarundi zanditse zisaba gutaha iwabo zirageramiwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo