Green party yiteguye ko nijya munteko izahagarika imisoro ku bantu bihangira imirimo

Kuri uyu wa mbere nibwo ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR ryari ririmo kwiyamamaza mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga ndetse no mu murenge wa Kiramuruzi aho abiyamamariza kujya mu nteko ishingamategeko bavuze ko nibajya mu nteko baza kora ubuvugizi bagakurura imisoro abihangira imirimo.

Mu bikorwa biri kuba byo kwiyamamaza ku bakandida baturutse mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, byabereye mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Kiramuruzi, nibwo abakandida baryo bagiye kwiyamamaza baganiriye n’abaturage baho banabagezaho imigabo n’imigambi bafite mu gihe bazaba bageze munteko nshingamategeko n’ibyo bazabakorera ni babatora.

Ni muri urwo rwego rero umuyobozi mukuru w’ishyaka DGPR Dr Frank Habineza yabwiye abaturage imwe mumigabo n’imigambi yabo aho yavuze ko nibabatora bazakuriraho imisoro barwiyemeza mirimo bagitangira kwihangira imirimo.

Yagize ati’’nimutugirira ikizere mukaduha amajwi yanyu nitugera munteko nshingamategeko twiteguye guhagarika imisoro kubantu bakihangira imirimo.”

Umuyobozi yakomeje asobanura ko iyo umuntu akihangira imirimo ko nawe aba akeneye gufashwa ntabwo yakagombye guhita atanga imisoro kuko aba akiyubaka.

Anavuga ko azabazanira amazi yogukoresha n’ayo kuhira amatungo kuko ahari adahagije. Umuyobozi mukuru wa DGPR yabwiye abaturage ko nibabagirira ikizere bakabaha amajwi ko bazakora ubuvugizi buzatuma habaho bank y’ubuhinzi n’ubworozi.

Jacqueline umwe mubari kwiyamamariza kujya munteko ishingamategeko uri kwamamazwa n’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije yabwiye abaturage ko nibabagerera munteko bazarwanya imirire mibi kubana ituma bagwingira.

Yasoje ashimira abaturage anabizeza ko nibatora ahari inyoni y’ikizu (DGPR) azababera intumwa batuma mugitondo nimugoroba ikazana ibisubizo kandi binyuze abaturage .

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije kuri uyu wa kabiri rirakomeza ibikorwa byo kwiyamamaza mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Rulindo, iri shyaka rikaba rifite abiyamamariza kujya munteko ishyingamategeko 32 harimo abagore 14 n’abagabo 18.

By Umwali Chantal





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo