Green Party yamaganye icyemezo cya Leta cyo kwigisha mu Cyongereza

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, ‘Democratic Green Party of Rwanda’ ryamaganye icyemezo cya Leta cyuko guhera mu mwaka w’amashuri utaha, abanyeshuri bose kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza bagiye kujya biga mu rurimi rw’Icyongereza.

Green Party iravuga ko ingaruka mbi z’iki cyemezo zitazatinda kwigaragaza.

Ubusanzwe amashuri ya Leta n’ayigenga akoresha integanyanyigisho za Leta yigishaga mu Kinyarwanda gusa guhera mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza.

Iyi gahunda ishyirwaho Guverinoma yasobanuraga ko umwana wize mu rurimi kavukire abasha kumenya n’indimi z’amahanga bimworoheye.

Nyuma y’imyaka ine iyi gahunda igiyeho, kuri ubu Guverinoma yafashe icyemezo cyo kuyikuraho ndetse na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yamaze gutangaza ko guhera mu mwaka w’amashuri utaha abanyeshuri bose kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza bagiye kujya biga mu rurimi rw’Icyongereza.

Iki cyemezo cyamaganwe n’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ritavuga rumwe na Leta rivuga ko ururimi kavukire arirwo rukwiye kuza ku isonga mu mashuri abanza kandi ngo bitagenze gutyo rushobora kuzimira kandi arirwo ruhuza abanyarwanda rukaba n’ishinfgiro ry’umuco wabo.

Umudepite akaba n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda’, Ntezimana Jean Claude yabwiye Flash Fm ati "Mu mashuri abanza (Primary Schools) ntabwo bikwiriye yuko ururimi rw’Ikinyarwanda rukwiriye no kuba n’urwa Kabiri, rukwiriye kuba ari ururimi rwa Mbere kuko ni rwo rurimi umwana yigiraho kuvuga, yigiraho gutekereza, ibyo bikwiriye kuba mu rurimi rwacu cyane cyane ko ururimi ari rumwe mu bigize umuco".

Icyakora hari abaturage bibona ukundi bo bakavuga ko kuba umwana agiye kujya yiga mu Cyongereza ahereye mu mashuri abanza bizatuma akimenya neza bikamufasha guhanga ku isoko ry’umurimo, aba bagasanga ngo Ikinyarwanda umwana yajya akigira mu muryango.

Hari abandi kandi basanga ngo ibi byaba ari ugutesha agaciro ururimi kavukire, umwe ati "Umwana byamufashaga kumenya gusoma no kwandika Ikinyarwanda noneho ba bandi bo mu wa Kane, mu wa Gatandatu na none bakiga mu ndimi zo hanze kubera ko ururimi rwo hanze na rwo rurakenewe".

Undi ati "Ururimi Gakondo rwo ntabwo rwazimira kuko n’ubu ndi yaba mu ngo yaba aho ugenda hanze hose urwo rurimi ntabwo rubura gukoreshwa".

Hari kandi undi muturage ugaragaza ko kuba u Rwanda ruri mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC Icyongereza gikwiye, ati "Jyewe ku bwanjye uko mbibona kubera ko igihugu cyacu kiri muri EAC harimo ibihugu bikoresha Icyongereza kandi noneho dukeneye kujya ku isoko ry’umurimo".

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi, UNESCO risobanura ko umunyeshuri yumva neza amasomo ye kandi bitamugoye mu gihe ayize mu rurimi kavukire rwe kandi ngo ibi binamufasha kwiga neza izindi ndimi mu gihe yamaze kumenya neza ururimi kavukire rwe.

Itangazamakuru rya Flash dukesha iyi nkuru rivuga ko imiryango itari iya leta ikora k’uburezi mu Rwanda ivuga ko ireme rishobora kuzasubira inyuma, ariko ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB kigaragaza ko iyi gahunda ngo izazamura imyigire y’abana.

Gahigi Moses, umuyobozi w’umuryango w’urubyiruko urwanya ubujiji, FIYO agaragaza impungenge ko abarimu bashobora kuba batiteguye kimwe na Porogaramu zo kwifashisha mu gihe hari hasanzwe iziteguye mu rurimi rwari rusanzwe rwigishwamo.

Ati "Ukibaza ese abarimu baba biteguye, ese izo program zihari...kuko hari izari zakozwe ziri mu Kinyarwanda ese bizoroha ko zikomerezaho mu Cyongereza, ese abarimu bigishaga muri icyo Kinyarwanda bariteguye".

Mu mwaka wa 2010 nibwo Igifaransa cyasimbuwe n’Icyongereza aho amashuri yose yasabwe kwigisha mu Cyongereza guhera mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, icyakora mu 2016 amashuri yose yongeye gusabwa kongera kwigisha abana kuva mu mwaka wa Mbere kugeza mu wa Gatatu w’amashuri abanza mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Kuba iki cyemezo cyongeye gusubirwamo, hari abasanga kizagira ingaruka zikomeye ku burezi mu gihe cya vuba.

Depite Ntezimana Jean Claude, umunyamabanga Mukuru w’ishyaka Green Party arakomeza ati "Ibingibi rwose nta nubwo ari ibintu bya kure, ni ibya hafi, ni hahandi usanga abantu batazi kwandika uririmi rwabo, numva kumenya Icyongereza ni byiza ariko sinibwira ko ari byiza kuruta kumenya Ikinyarwanda".

Gusa nubwo abatari bakeya banenga icyemezo cyuko abanyeshuri bose kuva mu mwaka wa Mbere w’amashuri abanza bagiye kujya biga mu rurimi rw’Icyongereza, inzego z’Uburezi zisobanura ko kizatuma ireme ry’uburezi rizamuka.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB), Dr. Ndayambaje Irénée, aganira na Radio Mpuzamahanga y’Abanyamerika, Ijwi ry’Amerika yavuze iko iki cyemezo atari gishya ngo kuko kigiye kumara umwaka, anagaragaza ko ngo cyafashwe mu bushishozi.

Ati "Ubu rero iki cyemezo gishya nta nubwo ari gishya cyane kuko kigiye kumara umwaka, ni byiza ko abantu bamenya ko mu by’ukuri kigiye gutangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’amashuri utaha".

Dr Ndayambaje ngo iki cyemezo cyafashwe mu bishishozi, ati "Navuga ko icyemezo cyafashwe mu bushishozi, kuba umwana yakwiga mu rurimi no kwiga ururimi buriya ni ibintu bibiri navuga ko bidahabanye cyane akaba ari na yo mpamvu n’iki cyemezo gifatwa nkuko mwakimenyeye mu nkingi ya Kabiri ivuga ko urirumi rw’Ikinyarwanda rugomba kwigishwa rukigishwa neza".

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, urwego rw’Uburezi rwakunze kubamo impinduka za hato na hato kandi abatari bake bahamya ko zatumye ireme ry’uburezi ridindira.

Nubwo guhera mu mwaka w’amashuri utaha abanyeshuri bose kuva mu mwaka wa Mbere w’amashuri abanza bagiye kujya biga mu rurimi rw’Icyongereza, kugeza ubu itariki y’itangira ry’amashuri yo ntiramenyekana kuko Guverinoma iherutse gutangaza ko kugena igihe amashuri azatangirira bizaterwa n’uko icyorezo cya COVID-19 kizaba cyagabanutse.


Depite Ntezimana Jean Claude akaba n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda avuga ko ururimi rw’Ikinyarwanda rugomba kuba urwa Mbere/kuri iyi Foto yafotowe n’IGIHE, Hon yari mu Nteko


Kuva mu mwaka w’amashuri utaha abanyeshuri bose kuva mu mwaka wa Mbere w’amashuri abanza bazajya biga mu rurimi rw’Icyongereza


Dr. Ndayambaje Irénée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB) avuga ko kwigisha mu Cyongereza ngo byanzuwe habayeho ubushishozi ngo kandi bizazamura ireme ry’uburezi

Mu gihe RSSB ivuga ko ufite Mituweli atarembera mu rugo, umuturage w’i Rwamagana witwa Niyonsenga Emmanuel ari kuhaborera nyuma yuko avunitse ifugwa Mituweli ntigire icyo imumarira:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
pascal Kuya 6-08-2020

Rwose bafashe abana bige mu rurimi kavukire naho abo bo mu wa mbere kugeza mu wa gatatu nibiga mu cyongereza ireme ry’uburezi rizasubira inyuma.Abana bo muri iriya myaka nibige mu kinyarwanda icyongereza cyigwe mu kiciro cya 2

S Kuya 5-08-2020

Ako ni akashya nawe azanye. Baba babuze ibyo bakora. Muzagenzure imyandikire yabana basohoka ubu mu mashuri abanza, ayisumbuye na university. Urebye uko bandi waseka , ariko ukanumirwa. Uku guhindagura porogaramu z’uburezi , ntibyatuma ireme riboneka. Ejo navaho, uzamusimbura azayisubiza mu gifaransa , icyongereza bajye bakiga muri secondaire!!!

Aka ni akavuyo gakabije.