Goma: Nubwo umutekano wa Tshisekedi wari wakajijwe humvikanye amasasu

Nubwo umutekano wari wakajijwe mu masangano atandukanye ndetse n’imihanda minini mu Mujyi wa Goma, Umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru mbere yuko Perezida Félix Tshisekedi ahasesekara, mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa 6 Ukwakira 2020, humvikanye urusaku rw’amasasu bikekwa ko yarashwe n’abarwanyi ba FDLR.

Aya masasu y’imbunda ntoya yumvikanye mu gace ka Mugunga gaherereye mu burengerazuba bwa Goma nk’uko Sosiyete Sivile ihakorera yabihamirije igitangazamakuru Interview.CD.

Ni mu gihe Actualité.CD yo ivuga ko aba barwanyi b’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bagabye igitero ku baturage bari kuri Boutique.

Nyuma y’aya masasu, byamenyekanye ko abaturage 3 ba Mugunga bashimuswe, abandi babiri bakomeretswa n’amasasu bikomeye, abo bakaba bajyanwe ku ivuriro.

Iki gitero cyarakaje bamwe mu baturage ba Mugunga, maze mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Ukwakira 2020, bajya gufunga umuhanda munini uva mu mujyi wa Goma, ujya mu mujyi wa Sake uherereye muri Teritwari ya Masisi. Nyuma abapolisi bahageze, bagerageza kugarura ituze muri aba baturage.

Iyi Goma yarashwemo aya masasu, yari imaze iminsi ibiri igezemo Perezida Tshisekedi. Impamvu zamujyanyeyo zirimo kuganira n’abayobozi bo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo ku kibazo cy’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Indi mpamvu yamenyekanye yajyanye Perezida Tshisekedi i Goma, ni ugutegura inama yatumiyemo Abakuru b’Ibigugu by’u Rwanda, Uganda, Angola n’u Burundi; yabaye kuri uyu munsi tariki ya 7 Ukwakira; ikaba yize ku ngingo zirimo umutekano mu Karere.

Uyu Mukuru w’Igihugu akigera i Goma, yakiranwe urugwiro na benshi nk’uko byagaragaraga mu mihanda y’uyu mujyi ariko hari urundi ruhande ruto rwakoze igisa nk’imyigaragambyo.

Uruhande rutishimiye uruzinduko rwe, rwagiye rufunga imihanda imwe n’imwe, rwifashishije amabuye ndetse n’amapine rwagiye rutwika gusa Polisi y’Igihugu yagerageje kuruca intege".

Nk’uko bizwi, igice cy’uburasirazuba bwa RDC ntigitekanye bitewe n’uko imitwe yose yitwaje intwaro ari ho ifite ibirindiro. Impamvu zikomeye nk’iyi zatumye mbere y’uko indege ya Perezida Tshisekedi igwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, hoherezwa abarinzi kabuhariwe bafite imbunda za mudahusha, biteguye guhangana n’umwanzi; aho yaturuka hose.


Abakomando kabuhariwe bakwirakwijwe mu mujyi wa Goma mu gukaza umutekano wa Perezida Tchisekedi

Umupfumu amennye amabanga y’ukuntu ngo ashika abantu n’uko ari gufasha Abapasiteri, urabyiyumvira byose uko byakabaye muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo