Goma: Indege yaguye ku nzu z’abaturage, abantu 27 bahasiga ubuzima

Abantu bagera kuri 27 bapfuye ubwo indege nto yo mu bwoko bwa Kajugujugu mu gitondo cy’ejo ku Cyumweru yakoraga impanuka ikagwa mu gace gatuwe kitwa Mapendo ahazwi cyane nka Birere mu mujyi wa Goma nkuko ubutegetsi bwa RDC bwabitangaje.

Abaturage bari aho iyo ndege yaguye, barimo n’abantu bane bo mu muryango umwe, bari mu bahitanywe n’iyo mpanuka.

Umwotsi wagaragaye ari mwinshi uva ku muhanda witwa Avenue Kirambo muri Mapendo aho iyi ndege yaguye hejuru y’inzu z’abatuye hano.

Nzanzu Kasivita Carly, Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru, yavuze ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Dornier-228 yari iya kompanyi Busy Bee, yaguye ku nzu zo mu gace ka Mapendo nyuma yo guhusha aho guhagurukira ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Goma.

Abategetsi bavuze ko abagenzi 17 n’abadereva babiri ari bo bari bari muri iyo ndege ubwo yakoraga impanuka.

Imodoka zizimya umuriro zatabaye zijya kuzimya iyo ndege yaguye muri aka gace gatuwe n’abantu mu Burasirazuba bw’umujyi wa Goma.

Ku Cyumweru, ni bwo abakora mu bikorwa by’ubutabazi bagerageje gukuramo abakomeretse ndetse n’imirambo.

Umubare w’abantu bari bari muri izo nzu ubwo impanuka yabaga ntiwahise umenyekana.


Ibiro Ntaramakuru by’Abafaranasa, AFP byatangaje iyi nkuru kuri Twitter

Impamvu yateye iyo mpanuka ntiramenyekana, ariko hari abavuga ko iyo ndege yagize ikibazo cya tekinike muri moteri ikimara guhaguruka, nkuko umunyamakuru wa BBC Emery Makumeno wari mu murwa mukuru Kinshasa yabivuze.

Guverineri Kasivita yemeje ko "iyo mpanuka yatwaye ubuzima bw’abo dusangiye igihugu" ndetse yihanganisha imiryango yabuze abayo n’abakomeretse.


Indege yo mu bwoko bwa Dornier 228-200 ya kompanyi Busy Bee, muri iyi foto yafashwe mu kwezi kwa Gatatu

Byari biteganyijwe ko iyo ndege yerekeza mu mujyi wa Beni uri ku ntera ya kilometero 350 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma, ubwo yagwaga imaze hafi umunota umwe ihagurutse, nkuko umukozi ukora ku kibuga cy’indege cya Goma yabibwiye BBC.

Impanuka z’indege muri rusange zikunze kuba muri DR Congo, ahanini bitewe n’indege zitujuje ubuziranenge mu bijyanye n’umutekano ndetse no kudohora mu kuzigenzura.

Indege zose za DR Congo ntabwo zemerewe kuguruka mu kirere cy’ibihugu 28 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Mu kwezi gushize, indege y’ubwikorezi ya Gisirikare yo mu bwoko bwa Antonov 72 yari mu mirimo yo gutwara ibikoresho by’umukuru w’igihugu cya DR Congo yakoze impanuka ihitana abari bayirimo.

Iyo ndege yari yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Goma igana i Kinshasa, yabonetse hashize iminsi ine iburiwe irengero, iboneka mu ntara ya Sankuru.


Abantu bashungereye ahabereye iyo mpanuka bagerageza gufasha uwaba yayirokotse

Byose n’ibindi utabonye mu nkuru, Gatera yabisobanuye muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo