Gitifu wa Cyuve n’abo bareganwa bashakaga gutoroka, RIB yongeye kubata muri yombi

Budakeye Kabiri urukiko rwisumbuye rwa Musanze rurekuye Gitifu wa Cyuve n’abo bareganwa, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwongeye kubata muri yombi, ubu noneho barashinjwa Ruswa no gushaka gutoroka

Uwahoze ari Gutifu w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze na bagenzi be bari bamaze iminsi muri gereza bashinjwa gukubita no gukomeretsa, ubu bari mu maboko ya RIB bakekwaho ruswa no gushaka gutoroka ubutabera.

Kuri uyu wa 11 Kamena 2020, nibwo RIB yabataye muri yombi nyuma y’umunsi umwe gusa urukiko rwisumbuye rwa Musanze rubarekuye mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo bari barajuririye urwo rukiko, rwasomwe ku itariki 10 Kamena 2020.

Abo ni uwahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Gitifu w’Akagari ka Kabeza, Tuyisabimana Jean Leonidas, aba Dasso babiri ari bo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain, bari baratawe muri yombi ku itariki 14 Gicurasi 2020 nyuma y’imvururu bagaragayemo ku itariki 13 Gicurasi 2020.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza, yavuze ko abo bagabo bose bafunze bakekwaho icyaha cya ruswa no gushaka gutoroka ubutabera.

Yagize ati “Ni byo abo bagabo bose barafunze, bakekwaho icyaha cyo gushaka gutoroka ubutabera n’icyaha cya ruswa”.

Abo bagabo bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Muhoza. Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko biyongereyeho undi mu Dasso witwa Maniriho Martin, na we wagaragaye muri video ahabereye imvururu, akaba atarigeze aburana hamwe n’abandi kuko yari agishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Kurikira andi makuru atandukanye k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo