Gitifu w’Akarere ka Ruhango yahagaritswe by’agateganyo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango, Uwimana Fortunée, yahagaritswe by’agateganyo iminsi 15 kubera kutarangiza neza inshingano ze.

Uyu muyobozi ahagaritswe kubera raporo z’abagenzuzi nkuko byemejwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Rutagengwa Gasasira Gerome avuga ko uwo muyobozi ushinzwe gucunga umutungo w’Akarere yahagaritswe by’agateganyo .

Izo nshingano ngo zagaragajwe muri raporo zitandukanye zirimo n’iy’umugenzuzi mukuru ushinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta, n’iz’abagenzuzi basanzwe mu Karere.

Ibyo ngo byatumye ndetse Akarere ka Ruhango kitaba Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite (PAC).

Bimwe mu bitangazwa na Perezida w’Inama Njyanama ya Ruhango harimo ikimoteri rusange kidakora neza kandi Uwimana akaba atarigeze agaragaza uburyo bwiza cyabyazwa umusaruro, ibige by’inyubako z’ikigo cy’urubyiruko bituzuye neza ibindi biradindira.

Hari kandi imashini zihinga zapfuye ubusa mu Ruhango zikaba zidakoreshwa kandi ntihagaragazwe ingamba zakemura icyo kibazo.

Rutagengwa avuga ko ibyo bibazo byose byagiye biganirwaho hagati y’inzego zitandukanye, na Uwimana ariko bigaragaye ko nta gihinduka, hafatwa umwanzuro uhuriweho na Biro ya Njyanama n’iya Komite nyobozi y’Akarere ka Ruhango bahagarika by’agateganyo Uwimana Fortunée ku bunyamabanga Nshingwabikorwa bw’aka karere.

Yagize ati “Mu byatumye twitaba PAC harimo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa atarabashije gutunganya inshingano ze. Tugarutse, twaricaye dufata umwanzuro wo kuba tumuhagaritse iminsi 15 kandi tumusaba kuzagaruka agaragaza ingamba nshya zo gukemura ibibazo”.

“Ashobora kugaruka agaragaza uko azabigenza tukamusubiza mu kazi, ashobora no kugaruka avuga ibindi bintu bidasubiza impamvu yahagaritswe ibyo rwose bikaba byanamuviramo kwirukanwa ku kazi”.

Ku bigenda bivugwa ko Uwimana yaba yahagaritswe kubera ibibazo afitanye n’inzego z’ubuyobozi bw’Akarere n’Intara, Rutagengwa avuga ko niba koko adakorana neza n’izo nzego kubizira nta mpungenge abibonamo kuko nta mpamvu y’imikorere nk’iyo ngiyo.

Rutagengwa yibukije abayobozi ko inshingano basabwa zitagomba gusa ubuhanga buhanitse ahubwo ko zigomba ubushishozi no kwiyemeza gukora nta guca ku ruhande kuko ngo zitoroshye na gato.

Avuga ko guhagarikwa kwa Uwimana ntaho guhuriye no kurangiza gukura abakoranye na Komite y’Akarere yaherukaga kwegura igasimburwa n’iriho ubu, ahubwo ngo ibyabaye byakozwe birasanzwe ku bakozi kandi inzego zabikoze zishyira mu bikorwa gahunda za Leta zo kureba ahari ibitagenda bigakosorwa.

Ku murongo wa Telefoni igendanwa Uwimana wahagaritswe ku mirimo ye ntiyitaba Telefoni ye.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo