Muhanga: Gitifu ushinjwa gusambanya umukobwa akamwanduza SIDA yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Ejo ku wa Mbere urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwategetse ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga ushinjwa gusambanya umukobwa w’imyaka 19 agamije kumwanduza Sida afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ku gicamunsi cyo ku wa 26 Kanama 2019 mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye nibwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Ntezirembo Jean Claude, yagejejwe imbere y’urukiko aje gusomerwa ibijyanye n’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha akurikiranyweho.

Urukiko rwagaragaje ko Ntezirembo Jean Claude yakoze imibonano mpuzabitsinda idakingiye akayikorana n’umukobwa aruta kandi Ntezimana azi ko afite ubwandu bw’Agakoko gatera Sida, mu gihe ngo ubundi nk’umuyobozi yakabaye abera urugero abo ayobora.

Icyakora, urukiko rwagaragaje ko ibivugwa ko umukobwa wasambanyijwe byaba byarabaye ku gahato nta shingiro bifite kuko ngo isuzuma ry’abaganga babifitiye ubushobozi ryagaragaje ko atari isugi.

Ubushinjacyaha bwasabiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bushingiye ko ngo ibyo ashinjwa n’ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho biriya byaha.

Ubushinjacyaha kandi bugaragaza ko bushingiye ku bizamini byakozwe n’abaganga babifitiye ubushobozi uriya muyobozi afite ubwandu bw’Agakoko gatera Sida, ari naho buhera bumushinja gukoresha imibonano mpuzabitsina uwo mukobwa agamije kumwanduza.

Uregwa yemera ko yaryamanye n’uwo mukobwa koko ariko babanje kubyumvikanaho, naho ku kuba yaba yaragambiriye kumwanduza Sida, akabihakana avuga ko na we atari asanzwe abizi ko afite ubwo bwandu.

Ubwo yireguraga ku byaha akurikiranyweho ku wa 22 Kanama uwo muyobozi yanagaragazaga ko nta hantu hazwi na Minsiteri y’Ubuzima ko ari mu rutonde rw’abafata imiti igabanya ubukana bwa Sida, mu gihe mu isaka ryakozwe n’inzego zibishinzwe na ryo ngo ryasanze aho Ntezirembo yari acumbitse nta miti ihari.

Akomeza avuga ko imibonano yakozwe ku bwumvikane nta gahato kuko uwo mukobwa atigeze ataka cyangwa ngo atabaze.

Mu isomwa ry’urubanza, ku wa 26 Kanama 2019, Urukiko rwategetse ko Niyomugabo Eric wari ufunganywe na Ntezirembo ku cyaha cy’ubufatanyacyaha no gucuruza uwo mukobwa wakoraga mu kabari yari abereye umucungamutungo, ahita afungurwa kuko nta bigaragaza ko habayeho ubufatanyacyaha koko.

Ntezirembo wayoboraga Umurenge wa Muhanga ataranawumaramo igihe, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 09 Kanama 2019.

Yagejejwe imbere y’urukiko ku wa 22 Kanama 2019 asaba gukurikiranwa ari hanze, agaragaza ko ibyo yari akurikiranyweho ntaho bihuriye n’inshingano ze zo kuyobora Umurenge yemwe n’umuryango we.

Icyo gihe yagaragazaga ko kuba umukobwa baryamanye ataratatse cyangwa ngo atabaze abure umutabara ari ikigaragaza ubwumvikane bari bagiranye mbere yo kuryamana. Ibi ariko ntibyanyuze urukiko, rutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, mbere y’uko urubanza ruburanwa mu mizi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Teta Kuya 28-08-2019

Wa munyamakuru we wagiye wandika inkuru ufitiye twa notions ibyo wandikaho?
Bakubwiye ko gufata ku ngufu bikorwa ku isugi gusa?
Uri injiji.

Ngutete Kuya 28-08-2019

Nyamara uyu Gitifu yarapangiwe ushishoje bamushinja kwanduza uyu mukobwa bashingiyehe ko nubundi basanze atari isugi ese ubwandu bushya gugaragara hashize igihe kinganiki umuntu asambanye kuburyo babishingiraho bavuga ko ariwe wwanduje ikindi nigute yasambana numuntu bunvikanye ngo nuko amurusha imyaka akabizira uramukobwa si mineur niyo mahirwe arimo icyombona bsrashaka kumutera amezi atandatu bamuvane mukazi ntakindi

Ngutete Kuya 28-08-2019

Nyamara uyu Gitifu yarapangiwe ushishoje bamushinja kwanduza uyu mukobwa bashingiyehe ko nubundi basanze atari isugi ese ubwandu bushya gugaragara hashize igihe kinganiki umuntu asambanye kuburyo babishingiraho bavuga ko ariwe wwanduje ikindi nigute yasambana numuntu bunvikanye ngo nuko amurusha imyaka akabizira uramukobwa si mineur niyo mahirwe arimo icyombona bsrashaka kumutera amezi atandatu bamuvane mukazi ntakindi