Gitifu na Mudugudu bafungiye kwaka ruswa ngo bahindure ibyiciro by’ubudehe

Urwego rugenza ibyaha mu Rwanda, RIB rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Musongati mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, n’umuyobozi w’Umudugudu wo muri Kariya Kagari, bakekwaho kwaka ruswa abaturage ngo babahindurire ibyiciro by’Ubudehe.

Uwatawe muri yombi ni Yvonne akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo wa kariya Kagari ka Musongati ndetse na Athanase uyobora Umudugudu wa Kagarama muri kariya Kagari.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yabwiye Umuseke ko aba bayobozi bakekwaho kuba bakoranaga mu kwakira ruswa kugira ngo bakure bamwe mu baturage mu kiciro cyo hejuru babashyira mu kiri hasi y’icyo bahawe.

Avuga ko nk’uwari mu kiciro B watangaga ariya mafaranga, bamushyiraga mu kiciro cya C mu gihe uwo muri C bamushyiraga muri D.

Gusa ntiyavuze umubare w’amafaranga yakiriwe muri ibi bikorwa bya ruswa, agashimira abaturage batanze amakuru kugira ngo bariya bayobozi bafatwe.

Murangira uvuga ko bariya bayobozi biyemerera icyaha, yavuze ko biriya byiciro bashyizwemo ari uko batanze ruswa, bigomba guhindurwa bagashyirwa mu bizemezwa n’abaturage.

Aba bayobozi bombi batawe muri yombi kuri uyu wa 15 Ukuboza 2020, bafungiye kuri Station ya RIB ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Umudepite yandikiye Perezida Kagame amusaba kurekura Rusesabagina ’byihuse’, uyu Rusesabagina kandi yareze mu nkiko zo muri Amerika abarimo umuvugabutumwa wamushutse akisanga i Kigali, GainJet Aviation n’u Rwanda gufatanya ’kumushimuta’, n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo