Gitifu na Division Manager ba Nyaruguru bahagaritswe by’agateganyo nyuma yo gufungwa

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru n’abagize Komite Nyobozi bafashe umwanzuro wo guhagarika by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu abayobozi babiri, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere n’Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa rusange (Division Manager).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru, Ruzima Serge n’Umuyobozi w’imirimo rusange (Corporate Division Manager) Nsengiyumva Innocent bahagaritswe ku kazi by’agateganyo kubera ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta bakekwaho.

Iki kemezo cyo guhagarika ku kazi by’agateganyo aba bayobozi, kije nyuma y’uko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rubataye muri yombi bombi muri iki Cyumweru hagati.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko François yabwiye Umuseke ko guhagarika DM biri mu nshingano za Komite Nyobozi, mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa afatirwa ikemezo na Njyanama y’Akarere nk’uko itegeko ribigena.

Habitegeko yavuze ko Ubushinjacyaha cyangwa ubucamanza nibusuzuma bugasanga ari abere bazasubizwa mu mirimo bagahabwa n’imishahara yabo hisunzwe itegeko rigenga sitati rusange y’abakozi ba Leta.

Yagize ati: ”Ikemezo cyo kubahagarika by’agateganyo gishobora kumara amezi 6 kandi biteganywa n’ingingo ya 40 gusa iki kemezo ntigishobora kurenza amezi 6.”

Mayor yavuze ko bagiye gukurikizaho inyandiko isaba aba bayobozi bombi ibisobanuro ku byaha baregwa, na bo bagahabwa umwanya wo kwiregura, kugeza ubwo bizanyura Inzego zibakuriye cyangwa se bagasanga bidafite ishingiro bakaba bagendera ku kemezo cya mbere babafatiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru, Ruzima Serge yari amaze imyaka hafi ibiri kuri uyu mwanya.

Umuyobozi w’imirimo rusange Nsengiyumva Innocent yatangiye akazi mu mwaka wa 2017 nk’uko Umuyobozi w’Akarere abyemeza.

Njyanama y’Akarere igiye kwandikira Guverineri w’Intara y’Amajyepfo kugira ngo imumenyeshe umwanzuro yafatiye Ruzima Serge wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, na we ashobora gusubiza iyo nyandiko bitarenze iminsi 5 ahakana cyangwa yemeza ko iki kemezo gishyirwa mu bikorwa.


Ibiro by’Akarere ka Nyaruguru

Madame Ingabire Victoire yasatswe, Me Ntaganda ati " Ibi Perezida arabizi?Murashaka kunyica!", n’andi makuru utasanga ahandi ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo