Close MORE NEWS Gitega:Umuyobozi wa Polisi yishe umugabo amukubise inkoni,abaturage baratabaza UMUBAVU.com admin Kuya 31-10-2017 saa 05:11' whatsapp Facebook Abaturage batuye muri Komini n’Intara ya Gitega mu gihugu cy’u Burundi barashinja umuyobozi wa Polisi ku mu gace ka Mubuga ko afatanye n’Imbonerakure bakabahondagura abandi bagafungwa bazira kuba batabarizwa mu Ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihugu ,CNDD-FDD. Aba baturage batanga urugero rw’uwitwa Pascal Bigirimana ukomoka ku musozi wa Ngobeke wishwe n’inkoni. Umwe mu batangabuhamya avuga ku rupfu rwa Bigirimana akaba yaragize ati ’’Umukuru wa Polisi yashyize amakara mu kanwa ka Bigirimana mbere yo kumuhondagura inkoni yari afite’’ Ngo uyu Pascal akaba yarashinjwaga ubusambanyi gusa abaturage muri aka gace babwiye RPA dukesha iyi nkuru ko n’umugore wa Bigirimana yahondaguwe n’Imbonerakure ubwo yari agiye kurebe iyica rubozo umugabo we arimo gukorerwa. Aba baturage kandi batanga urugero ku murwanashyaka wa FNL ya Agathon Rwasa wakorewe iyica rubozo. Bakomeza bavuga ko bashyirwaho iterabwoba n’Imbonerakure aho batanga urugero rw’uwitwa Blaise Nduwimana n’uwitwa Nathanaël Nduwimana bose bahondaguwe n’Umuyobozi wa polisi ya Mubuga aherekejwe n’Imbonerakure. Ngo ikibabaje kurushaho ni uko ibi byose bikorerwa mu maso y’ubuyobozi ntihagire icyo bukora ngo butabare inzirakarengane.Abaturage bakaba basaba ubuyobozi guhagarika ubu bugizi bwa nabi ndetse ababugizemo uruhare bakagezwa imbere y’ubutabera. RPA ivuga ko yagerageje kuvugana n’Umuyobozi wa Polisi ya Mubuga ndetse n’Ubuyobozi bwa Komini ya Gitega ntibikunde. Gabriel Habineza/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Thiti Kuya 1-11-2017 Ese ubundi nkamwe vip zanyu ubu kutubwira ko ari mu rda cg mu Burundi byarikubatwara iki???? Ndabageye Kuya 1-11-2017 Ntabunyamwuga mugana habe namba, burya kugira umubare munini wabasomyi ariko bakagenda bakuvuma byerekana ko business yawe itazaramba, urerekeza mubihombo, nawe wigaye. Iyi nkuru wagira ngo uwayanditse ntiyarenze primaire. Guteza urujijo gusa nibyo muzi. Bryan Kuya 1-11-2017 ibyo uvuze ko murwanda abatura bicwa wabisubiramo ? mujye muvuga ibyo mufitiye fact kuko sibyiza kugendera kubyabaye I Burundi ngowemeze ko nomu Rwanda ariko bikorwa cg bihaba! Cunga umunwa wawe kdi una control ururimi rwawe Rutikanga Kuya 31-10-2017 Ko mutavuga ibyo murwanda kandi naho bica abaturage? Nsabimana emile Kuya 31-10-2017 bavandi ntimukaducange mujye muvuga iyo Gitega niba ari iyo mu Rwanda cg i Burundi kuko muvuga Gitega gusa bikaducangaika Igitekerezo Hanno INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Gitega:Umuyobozi wa Polisi yishe umugabo amukubise inkoni,abaturage baratabaza UMUBAVU.com admin Kuya 31-10-2017 saa 05:11' whatsapp Facebook Abaturage batuye muri Komini n’Intara ya Gitega mu gihugu cy’u Burundi barashinja umuyobozi wa Polisi ku mu gace ka Mubuga ko afatanye n’Imbonerakure bakabahondagura abandi bagafungwa bazira kuba batabarizwa mu Ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihugu ,CNDD-FDD. Aba baturage batanga urugero rw’uwitwa Pascal Bigirimana ukomoka ku musozi wa Ngobeke wishwe n’inkoni. Umwe mu batangabuhamya avuga ku rupfu rwa Bigirimana akaba yaragize ati ’’Umukuru wa Polisi yashyize amakara mu kanwa ka Bigirimana mbere yo kumuhondagura inkoni yari afite’’ Ngo uyu Pascal akaba yarashinjwaga ubusambanyi gusa abaturage muri aka gace babwiye RPA dukesha iyi nkuru ko n’umugore wa Bigirimana yahondaguwe n’Imbonerakure ubwo yari agiye kurebe iyica rubozo umugabo we arimo gukorerwa. Aba baturage kandi batanga urugero ku murwanashyaka wa FNL ya Agathon Rwasa wakorewe iyica rubozo. Bakomeza bavuga ko bashyirwaho iterabwoba n’Imbonerakure aho batanga urugero rw’uwitwa Blaise Nduwimana n’uwitwa Nathanaël Nduwimana bose bahondaguwe n’Umuyobozi wa polisi ya Mubuga aherekejwe n’Imbonerakure. Ngo ikibabaje kurushaho ni uko ibi byose bikorerwa mu maso y’ubuyobozi ntihagire icyo bukora ngo butabare inzirakarengane.Abaturage bakaba basaba ubuyobozi guhagarika ubu bugizi bwa nabi ndetse ababugizemo uruhare bakagezwa imbere y’ubutabera. RPA ivuga ko yagerageje kuvugana n’Umuyobozi wa Polisi ya Mubuga ndetse n’Ubuyobozi bwa Komini ya Gitega ntibikunde. Gabriel Habineza/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Thiti Kuya 1-11-2017 Ese ubundi nkamwe vip zanyu ubu kutubwira ko ari mu rda cg mu Burundi byarikubatwara iki???? Ndabageye Kuya 1-11-2017 Ntabunyamwuga mugana habe namba, burya kugira umubare munini wabasomyi ariko bakagenda bakuvuma byerekana ko business yawe itazaramba, urerekeza mubihombo, nawe wigaye. Iyi nkuru wagira ngo uwayanditse ntiyarenze primaire. Guteza urujijo gusa nibyo muzi. Bryan Kuya 1-11-2017 ibyo uvuze ko murwanda abatura bicwa wabisubiramo ? mujye muvuga ibyo mufitiye fact kuko sibyiza kugendera kubyabaye I Burundi ngowemeze ko nomu Rwanda ariko bikorwa cg bihaba! Cunga umunwa wawe kdi una control ururimi rwawe Rutikanga Kuya 31-10-2017 Ko mutavuga ibyo murwanda kandi naho bica abaturage? Nsabimana emile Kuya 31-10-2017 bavandi ntimukaducange mujye muvuga iyo Gitega niba ari iyo mu Rwanda cg i Burundi kuko muvuga Gitega gusa bikaducangaika Igitekerezo Hanno INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu