Gitega: Abanyerondo barashinjwa kwiba ibikoresho by’abaturage

Abaturage bo mu Kagari ka Kora mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge baravuga ko babangamiwe n’abanyerondo badukanye ingeso yo kujya babiba mu ijoro mu gihe ari bo bagakwiye kubarindira umutekano wabo n’ibyabo.

Ibi babitangaje nyuma y’aho hari umukobwa ucururiza muri uyu murenge umaze kwibwa inshuro ebyiri zikurikiranye mu gihe ahantu acururiza ari ho hari ibirindiro by’aho abanyerondo barara.

Ikinyamakuru IGIHE kivuga ko abaturage bifuza ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega bwirukana aba banyerondo bukazana abandi kuko bakemanga ubunyamwuga bwabo.

Biziyaremye Patrick yagize ati “ Nk’ubu uriya mukobwa bamaze kumwiba mu iduka rye inshuro ebyiri ibintu bifite agaciro karenga miliyoni, mu gihe abanyerondo aho barara nijoro ari hafi y’urugi acururizamo.”

Mutoni Miliam wibwe inshuro ebyiri zikurikiranya na we ahamya ko ari abanyerondo bamwiba.

Ati “Ku rugi hari ingufuri nafungiragaho imbere, bahagarara inyuma hano, bakazikubita kugeza ubwo zicitse. Iyabananiye bayicuriye urufunguzo barinjira basohora ibintu barabijyana. Banyibye ibintu bifite agaciro karenga miliyoni 1,2 Frw.”

Yakomeje avuga ko impamvu ashinja abanyerondo kumwiba abiterwa n’uko barara neza hafi y’aho acururiza, akaba atiyumvisha uburyo abantu baca ingufuri zirenga eshatu ntibabumve.

Hari umwe mu baturage wavuze ko ubwo uyu mukobwa yacucurwaga abanyerondo bari basinze.

Ati “Njye narabiboneye bari mu iduka saa Sita z’ijoro bari kunywa inzoga kandi turi muri Guma mu rugo, ariko abayobozi babakingira ikibaba kugira ngo batabasebya bakicecekera.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Uzamukunda Anathalie, yavuze ko nta munyerondo wiba abaturage mu gace ayobora.

Ati “Nta banyerondo biba hano mu murenge wacu kuko nta birego nk’ibyo twari twakira, barahari kandi bakora akazi kabo neza. Ayo makuru twarayamenye tubwira uwibwe kuzatanga ikirego kuri RIB kugira ngo ibikurikirane maze ukuri kumenyekane.”

Yakomeje ahakana ubusinzi bushinjwa abanyerondo bo mu murenge ayobora kuko nta n’umwe wari wafatirwa muri icyo gikorwa.

TWITTER YA VICTOIRE INGABIRE IHURURIZA ABANYARWANDA BATARI GUHABWA IBIRYO NDETSE INAVUGA KO ABARI KUBIBONA BARI KUBIHABWA HAKORESHEJWE LISTE ZA KERA YATEJE IMPAGARARA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo