Gisozi: yarwanyije inzego z’umutekano ahita araswa arapfa

Uwitwa Byukusenge Innocent w’imyaka 32 wari utuye mu mudugudu wa Kanyinya akagali ka Ruhango umurenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo, yarashwe arapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano zari zimaze kumutahuraho gucuruza ibiyobyabwenge.

Ibi byabaye hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa moya z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2018, ubwo inzego z’umutekano zazindukiraga mu rugo rwwa Byukusenge nyuma yo gutahura ko acuruza ibiyobyabwenge.

Abaturanyi ba Byukusenge banabonye ibyabaye muri iki gitondo bavuzez ko babonye abagabo bazindukira mu rugo rwe, bamujijisha ko ari abakiriya baje kumugurira urumogi, hanyuma agira amakenga ashaka kwiruka baramufata atangira kubarwanya bahita bamurasa arapfa.

Aba baturanyi ba Byukusenge Innocent bavuga ko bari babizi ko yacuruzaga urumogi gusa ngo bakabura icyo babikoraho kugira ngo batiteranya nawe akaba yanabagirira nabi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi, Niragire Theophile yemeje iby’iri raswa rya Byukusenge avuga ko ryatewe n’uko yashatse kurwanya inzego z’umutekano.

Yagize ati, “Mu gihe inzego z’umutekano zari mu kazi zafatanye umugabo ibiyobyabwenge birimo urumogi, ashaka guhangana nabo, agera naho abaciraho imyenda, nta kundi byari kugenda kugera aho arwanya inzego z’umutekano zifite ibikoresho bya gisirikare nta cyagombaga gukurikiraho baramurasa ahita apfa.”

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Munyengango Innocent yatangarije TV1 ko amakuru y’urupfu rwa Byukusenge ari yo, avuga ko yashatse kurwanya inzego z’umutekano ubwo zari zimaze kumufatana ibiyobyabwenge, ziramurasa biza kumuviramo gupfa.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
rukundo Kuya 28-08-2018

ariko knd abashinzwe umutekano nabo basubire kwikosi bigishwe kurasa ahandi hatari mucyico,nko kukaguru,akaboko se nahandi hatuma umuntu atabura ubuzima bitabaye ibyo twaba tugifite igihano cyurupfu murakoze kubwigitecyerezo cyajye muhaye agaciro

Budisi Kuya 23-08-2018

Imana yakire ubuzima bwe. Ariko nanone twubahe inzego z’umutekano, kuki wakumva ko ugomba kurwana n’umuntu ufite imbunda, ese ubwo iyo ayimwambura byari kunda gute? ubwose yaba akiswe umusirikare cg umupolisi? nukuri abantu twirinde kurwana n’ufite imbunda.