Gisagara: Umwalimu yasohowe mu ishuri shishitabona atabwa muri yombi akekwaho gusambanya abanyeshuri

Umwarimu uri mu kigero cy’imyaka 30 witwa Musabyimana Emmanuel wigisha ku ishuri rya G.S.Gasagara yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB akekwaho gusambanya umunyeshuri.

Uyu Mwalimu yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2019, saa cyenda z’amanywa nk’uko umuyobozi wa GS Gasagara Valentine Musasanzobe yabitangaje.

Uyu mwarimu yasohowe mu ishuri yambaye itaburiya y’akazi ahita ajya gufungwa kubera icyaha akekwaho cyo gusambanya umunyeshuri w’umukobwa.

Hari amakuru avuga ko umukobwa Musabyimana akekwaho gusambanya babana mu nzu ariko umuyobozi we Musasanzobe yabihakanye.

Ati “Ni umukobwa akekwaho gusambanya. Ntabwo babanaga mu nzu ababibabwiye bababeshye”.

Ibi bibanye mu gihe nta kwezi kurashira abarimu babiri bigishaga ku ishuri rimwe muri uyu murenge wa Gikonko batawe muri yombi umwe akaza kurekurwa kuko umukobwa bafatanywe yari afite imyaka irenze 18.

Imibare itangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB igaragaza ko mu myaka itatu ishize bakiriye ibirego ibihumbi 9 by’abana basambanyijwe.

Kugera mu mpera za Kanama /2019 uhereye mu kwezi kwa 1 RIB yari imaze kwakira ibirego birenga ibihumbi 3 by’ abana basambanyijwe.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo