Gisagara: Umusore yishe Nyirakuru amukubise umuhini

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 19 bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yishe nyirakuru Mukangwije uri mu kigero cy’imyaka 70 bivugwa ko yamuroze ibisazi.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Musatsi, Akagari ka Cyumba Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa 27 Nyakanga 2020.

Umwe mu bari aho byabereye yabwiye itangazamakuru ko byabaye saa moya z’umugoroba, ati “Abantu twicaye ku muhanda aho yamwiciye, twumiwe ibintu byatuyobeye ubu”.

Umukecuru wishwe yitwa Mukangwije Speciose. Uyu musore wamwishe yiga mu mashuri yisumbuye, iwabo batuye mu Mudugudu wa Kamabanga, Akagari ka Cyumba.

Abaturanyi ba Mukangwije bavuga ko na bo babizi ko asanzwe aroga. Mu masaha ya saa mbili n’igice bamwe mu bari aho byabereye bavuze ko umurambo y’uyu mukecuru ukiri mu muhanda ndetse ko uyu musore utahise utangazwa amazina ye bamaze kumuboha bamufite.

Abari aho byabereye bakomeje bavuga ko umuyobozi w’Umurenge atarahagera, ndetse Polisi na RIB bataragera aho byabereye.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Musatsi Mukamana Rosette yavuganye n’ikinyamakuru UKWEZI dukesha iyi nkuru ari aho byabereye, avuga ko yamaze kumenyesha ubuyobozi bumukuriye.

Yagize ati “Twagize ibyago, ni umukecuru wari utuye I Musatsi umwuzukuru we ni we umwishe yamukubise umuhini”.

Abaturanyi b’uyu mukecuru bavuze ko uyu musore yari amaze nk’ukwezi asengerwa n’abanyamasengesho, ibyo bamuroze bikavuga ko byoherejwe n’uyu mukecuru Mukangwije.

Apotre Yongwe Joseph wahoze muri ADEPR akaza kuvamo agashinga irye Torero, yavuze uburyo byagenze. Yatangiye gufungwa afite 12, yavuze amabi yose yakoze muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo