Gisagara-Rwanza: N’utagurishije itungo arasoreshwa ubuze umusoro rigafungwa

Abarema isoko ry’amatungo rya Rwanza mu Murenge wa Save kuwa gatatu bavuga ko babangamiwe no kuba basoreshwa ku itungo ritagurishijwe, naho ubuze umusoro rigafungiranwa.

Ni ikibazo ngo kibahangayikishije, bagasanga ngo hari hakwiye kujya hasora uwagurishije kuko umuntu ashobora kurisorera, ritagurishijwe n’ubutaha yarigarura ritagurishwa nabwo akongera kurisorera bagasanga ari igihombo.

JPEG - 72.2 kb
Baribaza aho barakura umusoro mugihe ihene zabo zabuze abaguzi

Umwe yagize ati:” Ubu aya masaha (saa 11h00) nyine nta mukiriya ungurira ihene ndabona! Nabigira nte? Ndaza no gusora nyine kandi n’ubutaha nindigarura nabwo nzongera nsore.”

Undi we yagize ati:”Urabona iyi hene yanjye ko nayiriranywe kubera nta muguzi nayiboneye., mukanya barajya kuyifunga kuko nabuze umusoro.”

Twashatse kuvugana n’umukozi ushinzwe imisoro n’amahoro mu karere tubwirwa ko nta mukozi uhari ubishinzwe.

Umuyobozi w’ishami ry’imari mu karere ka Gisagara Mudahunga Gerard avuga ko ibyo abaturage bavuga niba ari ukuri, byaba bihabanye n’amabwiriza.

Yagize ati:” Mu by’ukuri ntabwo nari nziko biteye bityo, kuko bihabanye n’amabwiriza nta kuntu umuntu yaba atagurishije ngo acibwe amafaranga. Njyewe nari nziko umuntu uza kugura amatungo ari we wakabaye asoreshwa.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko umuturage wazanye itungo rye ntirigurwe adakwiye gusoreshwa namba, gusa ngo agiye kubikurikirana.

Ati:” ngiye kubikukirana mbaze kugirango uwo muco bawureke wo gusoresha n’utagurishije kuko sibyo. Abaturage ndabasaba kwihangana kuko tugiye kubikurikirana kandi ntabwo muzongera kubyumva.”

Isoko ry’amatungo rya Rwanza, rirema ku wagatatu. Ubusanzwe ngo umuntu warizanyemo itungo rigufi, asoreshwa amafaranga magana atanu (500 Frws) akongeraho n’ijana ry’isuku (100 Frws). Aya yose ngo utayabonye itungo rye nk’ihene rirafungwa kugeza aboneye umusoro kandi nabwo yazarigarura mu isoko akongera akarisorera.

JPEG - 73.7 kb
Uzanye ihene nti gurwe asabwa kuyisorera
JPEG - 55.4 kb
Ngo ubuze umusoro itungo rye rifungirwa muri ayo mazu ari inyuma
JPEG - 72.2 kb
Baribaza aho barakura umusoro mugihe ihene zabo zabuze abaguzi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Kasanga Kuya 3-10-2019

Ibyo ni ibihuha !Abantu bacuruza amatungo baragoranye bagira uburyo bwinshi bwo kunyereza iamahoro bitwaje abakecuru n’abandi bantu batari abacuruzi.Niyo mpamvu bigorana kumenya uwacuruje n’utacuruje kubera mayeri menshi.