Gisagara: Msgr yasabye abanyeshuri kwita ku bumenyi aho gushaka impamyabumenyi mu mpapuro

Ubuyozi bwa Kaminuza gaturika y’u Rwanda, buvuga ko abanyeshuri bakwiye kwita ku bumenyi aho gushakisha impamyabumenyi mu mpapuro gusa kugirango bazangane ku isoko ry’umurimo.

Ibi ni ibyagarutsweho ubwo muri iyi kaminuza haberaga igikorwa cyo kwakira abanyeshuri bashya mu mwaka w’amashuri wa 2019/2020 igikorwa cyabereye muri campus Alexis Kagame iherereye i Save mu karere ka Gisagara.

Abanyeshuri baje mu mwaka wa mbere, bavuga ko bagiye kwiga bashyizeho umwete kugirango bazatange umusanzu wabo, mu guhindura imibereho y’abaturage, bigendanye n’intego kaminuza yabo igenderaho yo “kwigisha no guhindura imibereho yaho kaminuza iherereye n’iyabanyarwanda muri rusange.” Uwabera Sylvie na Rushema Thiery ni bamwe muri abo banyeshuri.

Umwe ati:” Numvise ko ikingenzi atari ukugenda dushaka diporome gusa, igikenewe ni ugukora kugirango tuzamenye n’uburyo tuzafasha abazajya baza batugana bakeneye servisi.”

Undi yagize ati:”Nzatanga umusanzu n’ibitekerezo mu kwigisha abaturage, nko kugira isuku, n’ibindi nk’urubyiruko.”

Naho Umuyozi mukuru wa Kaminuza gaturika y’ u Rwanda, Msgr Yohani Mariya Vianney Gahizi, Arasaba abanyeshuri kwita ku bumenyi aho gushakisha impamyabumenyi mu mpapuro gusa, kugira ngo bazabashe guhangana ku isoko ry’umurimo.

JPEG - 43.2 kb
Umuyozi mukuru wa Kaminuza gaturika y’ u Rwanda, Msgr Yohani Mariya Vianney Gahizi

Yagize atai:”Nibanze ku basaba kugira ubushobozi busanga ubumenyi, kuko ari ikintu gikenewe, ari igihugu gikeneye abantu bafite ubushobozi, atari ukuvugango babonye dipolome gusa kuko bashobora kuzigira bajya mu kazi nti bagakore neza.”

Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yatangiye mu mwaka wari 2010, kuri ubu ikaba yigamo abanyeshuri basaga 1,500 bigira muri campus Alex Kagame iri i Save mu karere ka Gisagara ndetse na campus iri ku i Taba mu karere ka Huye, mu mashami yayo atandukanye arimo: iyobokamana, ubuzima rusange n’imirire, ibaruramari n’ubucuruzi, uburezi, ivugurura mibereho, ikoranabuhanga no gukora muri laboratoire. Kuri iyi nshuro abanyeshuri bashya bakaba bagera kuri 300 ariko ngo igikorwa cyo kwakira abandi kiracyakomeje.

JPEG - 43.2 kb
Umuyozi mukuru wa Kaminuza gaturika y’ u Rwanda, Msgr Yohani Mariya Vianney Gahizi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Paul Kuya 1-11-2019

Ko kuba umuntu afite diplome zihanitse ariko ntabumenyi bihagije afite ntacyobyaba bimariye igihugu nawe kndi ntibyamuhesha agaciro.Dukwiye rero gushakisha ubumenyi cyane kugirango tubiguze na Diplome.Msgr wacu ibyo wavuze nukuri kndi turagushyigikiye.

Romuald Kuya 31-10-2019

Ni BYO Koko umuyobozi ibyo avuze nibyo,ubwenge iyo ubwongeyeho ubushishozi bigirira umumaro nyir’ ubwite ndetse n’umuryango nyarwanda Muri rusange
Ariko niba bishobika Ayo mashami Ari Ku i taba mwazayegereje ayandi I Save murakoze