Gisagara: Meya yagaragaje ikibazo cy’ibishanga bidatunganyije, Depite avuga ko kitari mu byabazanye

Kuri uyu wa 07 Mutarama 2020, Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bwasuwe n’itsinda ry’intumwa z’abadepite ryari rije kureba bimwe mu bibazo bibangamiye iterambere, harimo n’ibikorwaremezo.

Mu byo ubuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome yagaragarije izi ntumwa za Rubanda, harimo icy’ibishanga bidatunganyije bifite hegitari zisaga 2,639 ku isonga, harimo icy’Akanyaru.

Meya Rutaburingoga Jerome, yasabye izi ntumwa za Rubanda, kubakorera ubuvugizi bigatunganywa, kugira ngo bibyazwe umusaruro.

Ati ”Urebye nko ku muceri, mu mwaka ushize twari dufite toni 6,000, uyu mwaka turi ku 7,000 turanateganya ko umwaka utaha ibihe bigenze neza dushobora kugera ku 10,000.”

Yongeyeho ati ”Gusa ibishanga byacu byinshi biri muri gahunda ya Draining, ku buryo turamutse tubonye Dams nyinshi Gisagara dushobora gukuba inshuro zirenze 3 umusaruro w’umuceri twabonaga. Twakorerwa ubuvugizi rero, kugirango ibishanga byacu duhindure uburyo kuko uko twagiye tubitunganya kera, byagiye bisa n’ibikamuka.“

Akomeza avuga ko agendeye ku mibare, umusaruro w’ibyera mu bishanga, ugenda wiyongera uko umwaka utashye.

Abajijwe kuri iki kibazo cy’ibishanga bidatunganyijwe nti bibyazwe umusaruro uko bikwiye, umudepite wari uhagarariye itsinda ry’abadepite ryari mu karere Gisagara witwa Munyangeyo Theogene yasubije ko bari kureba ibikorwaremezo n’uko bibyazwa umusaruro.

Yagize ati ”Urebye ubu ngubu ntabwo tuzinjira muri byinshi cyane, tuzareba ibikorwaremezo uko bihagaze. Niba koko ari byo koko uko abivuga, tuzagera ku muturage nyiri zina mu kagari, ku mudugudu, twumve ko ari cyo gishanga noneho kihutirwa. Turashaka ibikorwa umutureg we yitekerereje.”

Muri uku kwezi kwa 01 Mutarama 2020 intumwa za Rubanda mu Nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, ziri hirya no hino mu gihugu mu turere, no mu Mirenge, mu rwego rwo kwegera umuturage.

JPEG - 49 kb
Igishanga cy’Akanyarugu gisabirwa gutunganwa


Uyu muhanzi akaba n’umusizi azanye imvugo zidasanzwe n’imbaraga nyinshi mu muziki, ati “Abantu bake bazi byinshi bangiza ubuzima bw’abantu benshi bazi bike”:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo