Gisagara: Kantine yotsaga amafi mu myaka irenga 20 ishize irakumbuwe

Abaturage bo mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara ahari sitasiyo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ikora ubushakashatsi ku mafi barasaba ko iyi kantine yakongera igakora.

Ibi babishingira kukuba ngo igikora yaratumaga akarere ka Gisagara gasusuruka kuko abakire basohoheraga muri aka karere mu mpera z’icyumweru bajyanywe no kurya ifi birobere mu byuzi byaho. Ikindi cyabakuruga nk’uko bitangazwa n’abaturage ni ubwiza bw’ahari iyi sitasiyo ikora ubutubuzi bw’amafi.

Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi avuga ko ikintu cya mbere gikenewe ngo iyi kantine yongere ikore ari ukubanza kuzamura ingano y’amafi atuburwa n’iyi sitasiyo.

Ati “Iyo kantine mushobora kuyifungura igakora ikajya ikora ku wa Gatandatu umwe utaha ntikore kuko yabuze amafi yotsa”.


Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko kuba abashinzwe gutubura abana b’amafi batarashobora gutubura abana b’amafi bahaza isoko ryo mu Rwanda bibangamiye intego yo kugabanga ingano y’amafi atumizwa mu mahanga.

Minisitiri Dr Ngabitsinze yabitangarije mu karere ka Gisagara kuri uyu wa 22 Nzeli 2020, aho yasuye imishinga itandukanye y’ubuhinzi irimo na sitasiyo ya RAB ikora ubushakashatsi ku mafi.

Iyi sitasiyo ku mwaka itubura abana b’amafi bari hagati ya miliyoni 2,5 na miliyoni 3,5 mu gihe mu Rwanda hakenewe abana b’amafi miliyoni 15 ku mwaka.

Dr Ngabitsinze avuga ko amafi ari ikintu gikomeye cyane mu buzima bwa muntu mu mirire ndetse no mu mikurire y’abana.

Ati “Amafi, turazana byinshi biturutse hanze, mu by’ukuri nkatwe turi muri Minisiteri twahawe inshingano zo kugira ngo tuzamure ibikomoka ku buhinzi no ku myamaswa muri rusange, amafi turacyafite urugendo rurerure rwo gukora”.

Ibi abishingira ku kuba abashinzwe kuyatubura bashobora kubona abana b’amafi miliyoni 3 gusa ku mwaka mu gihe abana b’amafi bakenewe mu gihugu hose ari miliyoni 15 buri mwaka.

Abana b’amafi atuburirwa mu karere ka Gisagara ajyanwa mu biyaga no mu byuzi biri hirya no hino mu Rwanda.

Mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, kuri iyi sitasiyo ya RAB itubura amafi hahoze kantine yotsaga amafi. Mu murenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara aho iyi sitasiyo iherereye ni ahantu habereye ijisho ibi bikaba bimwe mu byatuma abantu bakunda kujya kuharira ifi nk’uko byemezwa na Ngendahayo Joseph watangiye gukora muri iyi sitasiyo mu 1982.

Agira ati “Iriya kantine yongeye igakora byarushaho kuba byiza”

Iki cyifuzo abaturage bo mu karere ka Gisagara bagihuriyeho n’ubuyobozi bwabo kuko nabwo busanga iyi kantine ikwiye kwegurirwa abikorera ku giti cyabo ikongera igakora.

Jerome Rutaburingoga, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara asanga igice kimwe cy’iyi sitasiyo gikwiye guhabwa abikorera.

Yagize ati “Biriya byuzi bimwe bikwiye guhabwa abikorera, igice cy’ubushakashatsi kikajya ukwacyo icy’ubucuruzi nacyo kikajya ukwacyo”

Rutaburingoga avuga ko ibi byatuma iyi sitasiyo ishobora guhaza amasoko y’amafi mu Rwanda bityo amafi igihugu gitumiza hanze y’u Rwanda akagabanuka.

Dr Ngabitsinze, avuga ko amenshi mu mafi aribwa mu Rwanda aturuka mu bihugu bya kure byo muri Asia.


Umukiriya yahagararaga muri aka kazu akirobera ifi agahita ayokerezwa



Ahokerezwaga amafi hari kuvugururwa ngo iyi bizinesi yongere ikore

Madamu Ingabire Victoire, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda abwije ukuri Inteko, avuga n’aho abona u Rwanda rugeze muri Demokarasi n’amanota yaruha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo