Gisagara-Kaburanjwiri basabwe gufata neza inka bahawe

Nyuma y’uruzinduko abayobozi b’Akarere ka Gasabo bagiriye mu Mudugudu ntangarugero wa Kaburanjwiri uherereye mu karere ka Gisagara mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, bakabemerera inka, abazihawe barasabwa kuzifata neza.

Nyuma y’uko izo nka abo baturage bo muri kaburanjwiri bazishyikirijwe, barishimira ko bagiye kubona amata yo kunywa ndetse no kubona ifumbire bityo iterambere ryabo rikaba rigiye kwiyongera.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwo burasaba abahawe izo nka kuzifata neza kugirango zizakomeze kubafasha mu iterambere ryabo n’igihugu muri rusange. Habineza Jean Paul, ni umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirijwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Mu kwezi kwa 11 mu mwaka ushize wa 2019, nibwo akarere ka Gasabo kemereye umudugudu wa Kaburanjwiri inka 3 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe n’igice (1,500,000FRW).

JPEG - 64.1 kb
Umudugudu wa Kaburanjwiri

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Uwumva ko azafashwa n’umututo w’imbunda ashyire agapira hasi, hagiye gupfa abantu batanu bakomeye kuri iyi si, n’ibindi byose Barafinda yavuze, ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo