Gisagara: Imvura yasenye amacumbi y’ishuri ry’isumbuye 6 barakomereka

Amakuru ava mu karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo yatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikonko, aravuga ko amacumbi y’ishuri ryisumbuye rya Gikonko ryo mu murenge wa Gikonko abanyeshuri batandatu barakomereka bidakabije. Iyi mvura ngo yaguheye ahagana saa 13h00, kuri uyu wa Kane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gikonko Murenzi Augustin yabwiye itangazamakuru ko abakomeretse bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Gikonko.

Yagize ati:” ayo makuru niyo kandi 6 bakomeretse bidakabije bahise bagezwa ku kigo nderabuzima ubu turi kubitaho.”

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) muri uyu mwaka wa 2019 ku italiki ya 1 Ukwakira, yatangaje ko ibiza bikomeje kwica abantu ndetse bikangiza byinshi, aho mu mezi icyenda gusa ya 2019, abantu 70 bapfuye, hakangirika hegitari zirenga 6700 z’imyaka hirya no hino mu gihugu.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’iyi Minisiteri, yerekana ko uretse abantu 70 bishwe n’ibiza, abandi 177 bakomeretse, inzu 4095 zikangirika, hegitari 6708.65 z’imyaka zikangirika.

Yerekana kandi ko amatungo 167 yapfuye, ibyumba by’amashuri 163 n’ikigo nderabuzima kimwe bigasenyuka. Hasenyutse kandi imihanda itandatu, insengero 49, ibiraro 11, inyubako z’ubutegetsi 15, imiyoboro ikwirakwiza amazi itatu, imiyoboro y’amashanyarazi 60, amasoko atatu n’uruganda rumwe.

Mu Karere ka Rwamagana niho ngo Ibiza byahitanye abantu benshi bagera kuri 15, gakurikiwe na Ngororero byahitanye umunani. Muri Rusizi, Nyanza na Kirehe niho hakomeretse abantu benshi.

Imibare ya Minema yerekana ko mu Karere ka Kirehe ari ho hasenyutse inzu nyinshi zigera ku 1946, gakurikirwa n’aka Ngororero hasenyutse 222. Muri Kirehe kandi niho hangiritse imyaka myinshi ingana na hegitari 5477.5 naho muri Ruhango hangirika hegitari 202.

Umwaka ushize ho, inkangu, imyuzure, inkuba n’ibindi byahitanye ubuzima bw’abasaga 200 byangiza ibikorwa remezo, amatungo, imyaka n’ibindi.








Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo