Gisagara:  Aratabarizwa ...Amaso  avamo bakayasubizamo

Bamenyubwabo Mathias atewe impungenge n’amaso y’umwana we w’umuhungu agenda akura uko umunsi ku w’undi ndetse hakabahari igihe avamo .

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko umwana avuga yari muzima ariko amaze amezi abiri nibwo amaso yatangye gukura mu buryo budasanzwe.

Akomeza avuga ko uyu mwanya Niyogisibizo Elissa w’imyaka 7 y’amavuko bamujyanye kumuvuriza mu Badage i Gikonko icuro 5 ariko ntihagire icyo bitanga aho babwiwe ko kugiran go uyu mwana abashe gukira bisaba ko yazajya kwivuriza mu Budage ariko ubushobozi bukaba bwarabuze.

Ati’’Impamvu mvuga ko amaso ye atazareka gukura ni uko uko agenda akura nayo
,ni nako agenda abona gakeya’’

Yungamo ko nijoro iyo Niyogisuzo aryamye amaso atukura cyane ndetse ko adahumekera mu mazuru nk’abandi ahubwo ahumekera mu kanwa honyine.

Ngo abandi bana bagenzi be babanjje kumutinya bamubona bakiruka bavuga ko ari igikoko areba nk’injangwe gusa ngo uko iminsi yicumye bagiye bamutinyuka kuko ngo iyo bamubonaga bakiruka nawe akabirukaho bagenda bamumenyera gusa ngo ababyeyi batinye kumwohoreza ku ishuri banga ko byazamuteza ikibazo cyane cyane ko atabona neza no kwanga ko bagenzi be bazajya birirwa bamuseka.

Bamenyubwaho yabwiye Afrimax Tv ko uyu mwana uretse kutareba neza ngo yumva agake cyane ndetse ko nta nzara afite kubera kugenda asitara ku bintu ahuye na byo mu nzira .Ngo hari igihe amaso avamo bakayasubizamo.

Ngo nyuma yo kubona ku Badage ntacyo bamariye uyu mwana , bamujyanye mu Bitaro bya Kaminuza Y’u Rwanda i Huye bababwira ko bazamugarura amaze gukura ariko ngo ubushobozi bwarabuze.

Niyogisubizo ukurikirwa n’umwana umwe w’umukobwa ababyeyi bavuga ko we ari muzima ngo nyina yifungishije urubyaro yanga ko yakongera kubyara umwana akaza ameze nkawe.

Niyogisubizo nk’abandi bana b’abahungu,aba ashaka gukina yubaka utuntu ariko akavangirwa no kubabona neza ibyo akora.

Ati’’Afite kumena amazi ukamubwira uti have ntabyumve ukamukubita ugira ngo yagusuzuguye kandi ni uko atakumvise cyangwa atanakubonye ’’

Ngo iyo ari kumwe n’abandi bana bakubagana umuntu mukuru afite kuza abandi bakiruka we agasigara kuko aba atumvise uwaje atanamubonye.

Imbogamizi uyu muryango uhura nazo ngo ni uko ngo bakura ikintu cyose kimeneka hafi banga ko uyu mwana yaza kugisitaraho bati’’ Niba ari nk’ibiryo uteretse hariya ashobora kuza ugasanga yabimennye cyangwa yabikandagiyemo’’

Ndetse bakaba bibaza amaherezo y’uyu mwana mu gihe yaba atabonye ubuvuzi cyane cyane ko bo ntabushobozi bafite bwo kumujyana mu Budage.

Mu kiganiro yagiranye na Umubavu.com, Bamenyubwabo Mathias utuye mu mudugudu wa Kamuzenga ,Akagari ka Rutura ,Umurenge wa Kibirizi ,Akarere ka Gisagara yavuze ko yagerageje kujyana uyu mwana ku kigo cy’abafite ubumuga cya Kibirizi bikanga.Ku bijyanye n’ubufasha ko nta rwego urwo arirwo rwose rwaba urwa Leta cyangwa urwigenga rwigeze rumwegera kuri iki kibazo cy’uburwabi bwa Niyogosibizo.

JPEG - 95.2 kb

Niyogisubizo amaso avamo bakayasubizamo , hakenewe ubufasha

Uyu muryango usaba buri wese ufite umutima utabara kuba yagira icyo akora Niyogisubizo akabona ubuvuzi kuko babwiwe ko bisaba ko yavurirwa mu Budage nubwo nta mubare w’amafaranga akenewe uzwi .

Ukeneye gutanga ubufasha wakoresha telefone ibaruye kuri Bamenyubwayo Mathias: 0783993194.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo