Gicumbi: Umwarimu afunze akekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 3

Umwarimu witwa Ndamukunda Aimable wigishaga ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya GS Nyabishambi giherereye mu Kagari ka Nyabishambi mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi, yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa waburaga ukwezi kumwe ngo yuzuze imyaka 4.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Shangasha, Twizerimana Tharcisse, yabwiye Umuryango ko uyu mwarimu wari umusiribateri yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Nyakanga 2020 ubwo ababyeyi b’uyu mwana bari bamaze kubona umwana wabo afite ikibazo ndetse ko yafashwe n’uyu mwarimu.

Yagize ati “Ni amakuru namenye mu masaha ya nijoro mpamagawe n’Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Bushara ubwo bari bamaze kuhageza uwo mwana. Twakurikiranye dusanga mu Mudugudu no mu Kagari atuyemo ntabyo bazi kuko no muri raporo twari tumaze gutanga nta wari urimo.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima na we yavuze ko umwana bamuzanye ndetse ko yagize ikibazo aboneraho no gusobanura uko byagenze.

Yavuze ko ababyeyi b’uwo mwana bagiye guhinga mu gitondo batashye saa munani , akana kababwira ko katameze neza ko karibwa mu Kanyonyo ariko ngo ntibabyitaho. Bigeze nimugoroba mu ma saa kumi n’ebyiri karongera karataka ni bwo ababyeyi babonye ko hashobora kuba harimo ikibazo.

Aba babyeyi bamufashe baramukarabya barangije baramubaza bati “Byagenze bite?” Arababwira ati “Uwo mwarimu ni we wamufashe, ni uko barebye basanga ngo hari amasohoro yamuguye ku itako. Bigeze mu ma saa tatu nibwo bakajyanye kwa muganga, ni bwo Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima yampamagaye saa yine.”

Uyu Gitifu w’umusigire yavuze ko akimara kumenya aya makuru yahise ahamagara abashinzwe umutekano kugira ngo bashakishe uwo mwarimu hanyuma uyu mwana yoherezwa ku bitaro bya Byumba.

Yongeyeho ko uyu mwarimu ukekwaho iki cyaha afite imyaka 33 mu gihe uyu mwana afite imyaka 3 ariko yaburaga ukwezi kumwe ngo yuzuze imyaka 4.

Uyu mwarimu ukekwa yafashwe mu ma saa kumi za mu gitondo ajyanwa ku Murenge wa Shangasha hanyuma afatwa ibizamini kugira ngo barebe ko nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yamwanduje nka SIDA.

Uyu mwarimu ukekwa yahise ajya gufungirwa kuri Station ya RIB ya Kaniga hategerejwe ko ibizamini bya muganga bisohoka.

Kuri ibi, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dominique Bahorera, yavuze ko aya makuru agiye kuyakurikirana.

U Bwongereza bwahagurukiye ba ruharwa mu guhonyora uburenganzira bwa muntu batibagiwe no kubica, impunzi z’Abarundi mu kababaro k’iyicwa rya bagenzi bazo, haribazwa niba koko ’IBIFI BININI’ byahagurukiwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo