Gicumbi: Umwana w’imyaka 3 yapfiriye mu mugongo wa Nyina

Mu Karere ka Gicumbi Umurenge wa Rushaki mu Kagari ka Karurama umwana w’imyaka itatu y’amavuko witwa Ayenimbabazi Charité yapfiriye mu mugongo wa Nyina.

Bamwe mu baturanyi buriya muryango bavuga ko hari bafite amakuru y’uko uriya mwana yari amaze igihe runaka arwaye.

Se yitwa Emmanuel Nizeyimana, Nyina ayitwa Alphonsine Mukeshimana.

Mukeshimana avuga ko yururukije umwana agasanga yapfuye.

Uyu mubyeyi avuga ko afite agahinda kenshi ko kubura umwana we ndetse akaba yari amuhetse atazi ko yapfuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rushaki witwa Irankijije Nduwayezu avuga ko amakuru y’urupfu rw’uriya mwana bayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ariko ko umurambo we wajyanywe gusuzumwa.

Avuga ko nubwo bibabaje gupfusha umwana ariko ngo ababyeyi bashobora kuba barabigizemo uburangare.

Ati: “ …Gusa urupfu rw’uyu mwana bikekwa ko byaturutse ku burangare bw’ababyeyi be, gusa twarabasuye nk’ubuyobozi, ariko urebye bigaragara ko habayeho kumurangarana…”

Umurambo w’uriya mwana wajyanywe ku bitaro bya Byumba kugira ngo usuzumwe mbere y’uko ushyingurwa.

Ishyaka rya DALFA-UMURINZI rya Ingabire Victoire ngo ryiteguye gukora ibishoboka byose, ngo rizanahatana mu matora ya Perezida ari imbere, n’ibindi byinshi tutavuze urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi umuvugizi w’iri shyaka abisobanura neza:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo