Gicumbi : Umusore birakekwa ko yishwe n’inzoga yanyoye arushanwa na bagenzi be

Mu Kagari ka Bikumba mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi, haravugwa urupfu rw’umusore wapfiriye mu rugo rwahinduwe akabari aho bikekwa ko yazize inzoga yanyoye ku ntego ari kurushanwa na bagenzi be bari kumwe.

Uyu musore w’imyaka 29, yapfuye kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Matyazo, Akagari ka Bikumba muri uriye Murenge wa Rutare.

Uyu musore yasanzwe yapfiriye mu rugo rw’uwitwa Ntirenganya alias Serunaga ushinjwa n’ubuyobozi kuba yari yarahinduye akabari mu rugo.

Bamwe mu baturage bo muri kariya gace, bavuga ko uriya musore yazize inzoga y’inkorano izwi nk’icyuma aho yayinyoye ari mu marushanwa yari yateze ba bagenzi be.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rutare bwemeje aya makuru, buvuga ko uriya musore yazize izo nzoga yanyoye mu ntego.

Umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri uriya Murenge witwa, Nzagirukwayo Tuyizere yagize ati “Birababaje kubona umuturage abura ubuzima kubera kunywa inzoga.

Uyu muyobozi avuga ko abantu batanu bri kumwe na nyakwigendera, bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ubu rwanatangiye iperereza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo