Gicumbi:Umukobwa  wari umaze iminsi ine yarabuze yasanzwe yapfuye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere gishyira ku isaha ya saa yine z’amanywa, mu murima w’icyayi wo mu mudugudu wa Nyagafunzo, akagari ka Rwagihura, mu murenge wa Nyankenke habonetse umurambo w’umuntu bivugwa ko yari amaze iminsi ine yaraburiwe irengero.

Uyu murambo w’umukobwa witwa Umurutasate Mediatrice w’imyaka 21 wabonetse mu murima w’icyayi w’uwitwa Bahufite Venant.

Umurambo ukaba ngo wabonwe n’abana bato barimo bahira, bahita bahuruza nk’uko inzego z’umutekano zibivuga.

Nyakwigendera yari mwene Bizimana Charles na Nyanzira Odette bo mu mudugudu wa Nyarubuye, mu kagari ka Yaramba nk’uko Umuseke ubitangaza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo