Gicumbi: Umugabo yakubise ishoka umwana w’umugore babana ngo si uwe

Abaturage bo mu mudugudu wa Gashirwe, mu kagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Byumba, John Byankundiye na Ingabire Amina babanaga nk’umugabo n’umugore, ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 28 Ugushyingo umugabo yatemye umwana wo muri urwo rugo avuga ko atari uwe.

Uyu mwana wakomerekejwe mu mutwe yajyanywe mu bitaro bya CHUK kwitabwaho
Abaturanyi babo bavuga ko babana mu bwumvikane buke n’amakimbirane ahoraho kuva bashakana, ku buryo ejo hashize bajya kurwana ngo byatangiye mu gitondo kare.

Umwe mu baturage babibonye yabwiye Radio Ishingiro y’i Gicumbi, ati “Umwana atemwa hari saa tatu (mu gitondo), umugore we yatangiye gukubitwa saa kumi n’ebyiri, umwana bamutemye ku munota wa nyuma ni na we washoje intambara.”

Uyu muturage avuga ko ngo uyu mugabo John Byankundiye yavugaga ko umwana atari uwe, ndetse ngo yakangishije nyina ko natamwica azica umwana we.

Uyu muturanyi wabo ati “Yafashe umwana amujyana mu nzu, numvise atatse rimwe. Umugore yavuze ati ‘Mukecu, amukubise ishoka.’ Numva umugore aravuga ‘ngo John anyiciye imwana, anyiciye imfura’.”

Undi muturanyi wabo yavuze ko babanje gutongana bigeraho bararwana, nyuma ngo John nibwo yakomerekeje umwana ariko baturanyi bahuruye bagiye kumushaka baramubura.

Abaturage bavuga ko uriya mugabo John yatemye umwana nyuma y’aho nyina yari amaze kumucika.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Felix Ndayambaje avuga ko amakimbirane mu ngo arimo aturuka ku bwumvikane buke mu gucunga imitungo w’urugo n’ubusinzi.

Yagize ati “Wabonaga henshi haba amakimbirane cyane bitewe n’impamvu y’ubusinzi kandi bifite intera ndende, ariko ubu nta ntera ndende bifite, ubu icyo turimo kurwana na cyo ariko kidafite intera ndende ni amakimbirane yo mu ngo rimwe na rimwe aba ashingiye ku micungire y’imitungo.”

Avuga ko ubuyobozi butirara kuko ngo kwigisha abaturage ari uguhozaho, ngo biriya byabaye ni nko ‘guca ubuyobozi mu rihumye’.

Ati “Navuga ngo mu mbere y’umuntu ni kure, kuko nta bimenyetso bidasanzwe bagaragazaga kuko aho tubibonye abantu barabahamagaza bakabagira inama.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi avuga ko amakimbirane mu ngo yagabanutse ku buryo yavuye mu ngo 74 ubu akaba asigaye mu ngo ebyiri gusa.

Umwana watemwe yabanje kujyanwa ku bitaro bya Gicumbi nyuma ahabwa transfert imujyana ku Bitaro bikuru bya CHUK.
Source umuseke.rw





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo