Gicumbi: Umugabo arakekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 16

Umugabo witwa Ndahayo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi, yafashwe kuri uyu wa Kabiri akekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 16.

Amakuru y’ikinyamakuru UMUSEKE avuga ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Buyegero, uriya mugabo yafashwe ahagana saa moya za mu gitondo.

Uyu mugabo ngo yakoze kiriya cyaha ubwo umugore we witwa Uwimana Clemence yari yagiye kurwaza umubyeyi wagiye kubyara kwa muganga, atashye mu rukerera ahagana saa kumi n’imwe (5h00 a.m) asanga umwana arira.

Yabajije umwana we ikimuriza, amubwira ko Se amaze kumusambanya.

Umwana bivugwa ko yasambanyijwe na Se yoherejwe ku Bitaro bya Byumba, naho uriya mugabo yashyikirijwe Police ya Rutare.

Si ubwa mbere icyaha cy’umugabo usambanya umwana we kivuzwe mu Rwanda kuko Muri Kamena uyu mwaka, Umugabo w’imyaka 43 y’amavuko wo mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe yatawe muri yombi na RIB nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana yibyariye ufite imyaka 10.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ryabega, Akagari ka Mubuga mu Murenge Musaza mu Karere ka Kirehe.

Amakuru yo gusambanya uyu mwana ngo yatanzwe n’uyu mwana nyuma yo kubiganiriza bagenzi be ko Papa we yamuryamishije hasi akamwambura imyenda ubundi akamukora ku gitsina.

Amakuru yavuze ko uyu mugabo yari amaze imyaka ibiri atabana n’umugore we aho umugore yahukanye nyuma yo kugirana amakimbirane.

Ingingo ya 133 y’igitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda isobanura byimbitse imiterere y’icyaha cyo gusambanya umwana.

Ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: gushyira igitsina mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Nyuma yo guterwa impanuka n’imodoka za Perezida, inzara igiye kubatsinda mu nzu, ngo hari n’igihe baburara babuze icyo guteka:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo