Gicumbi: Umugabo afunzwe akekwaho kwicisha umwase uwo bashakanye

Umugabo witwa Habiyakare w’imyaka 37, utuye mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi yafatiwe nzira akekwaho kwica uwo bashakanye amukubise umwase.

Byabaye ku wa Kabiri tariki 17 mu Mudugudu wa Nyankokoma, Akagari ka Munyinya mu Murenge wa Rukomo ahagana saa tatu z’ijoro (21h30). Nyakwigendera yitwa Niyonsaba Clemantine w’imyaka 34.

Amakuru avuga ko uriya mugabo yari amaze hafi ukwezi ataba mu rugo kubera amakimbirane yo mu muryango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Rukomo, Niyitegeka Alphonse avuga ko amakuru yamenye ari uko hagati y’uriya mugabo Habiyakare n’umugore we nta mwuka mwiza wari hagati yabo bombi.

Yavuze kandi ko abaturage bamubwiye ko amakimbirane yabo atari ku rwego rw’uko bakwicana. Ati “Umugabo yari amaze ibyumweru 3 ataba mu rugo.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya byumba mu rwego rwo gukorerwa isuzuma.

Habiyakare ukekwaho kwica umugore we, yahise atoroka gusa bamufatira muri Centre yo mu Rukomo ashyikirizwa Police station ya Byumba.

Amakuru ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru kivuga ko cyamenye, ni uko ngo intonganya z’aba zaraturutse ku bintu byoroheje.

Ingingo ya 107 mu Itegeko riteganya Ibyaha n’Ibihano mu Rwanda, iteganya igihano cyo gufunga burundu uhamwe n’icyaha cyo kwica umuntu wabigambiriye.

Menya umwanzuro w’urukiko ku rubanza rw’umuyobozi w’UMUBAVU ku bujurire bw’ubushinjacyaha bwari bwajuririye ifungurwa ry’agateganyo rye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo