Gicumbi: Ukekwaho gushyira umwana ku ngoyi yatawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Ngendonziza Gilbert wagaragaye ku ifoto yaziritse umwana kuri moto.

Kuri uyu wa 20 Nzeli 2020, nibwo ku mbuga nkorangambaga no mu matsinda ahuza abantu kuri whatsapp hakwirakwiye ifoto y’umwana wari waziritswe kuri moto amaboko n’amaguru hakoreshejwe imikoba.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaganye ibyakorewe uyu mwana bibaza niba mu Rwanda ‘gushyira abantu ku ngoyi bikibaho’.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yasabye ko uwakoze ibi yatabwa muri yombi umwana akajyanwa kuvuzwa mu maguru mashya.

Mu butumwa Polisi yashyize kuri twitter yavuze ko uwaziritse uyu mwana kuri moto yatawe muri yombi ndetse ko akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umwana.

Yagize ati “Mwiriwe Mucyo, Mwakoze ku makuru mwatanze. Ngendonziza Gilbert wagaragaye ku mafoto yaziritse umwana kuri moto yafashwe. Afungiye kuri sitasiyo ya Rutare akurikiranyweho ihohotera rikorerwa umwana, mu gihe umwana yajyanywe kwa muganga”.

Madamu Ingabire Victoire, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda abwije ukuri Inteko, avuga n’aho abona u Rwanda rugeze muri Demokarasi n’amanota yaruha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo