Gicumbi: Agronome w’Umurenge yagonganye n’igare atwaye Moto ahita apfa

Nzabarushimana Eric wari ushinzwe ubuhinzi “Agronome” w’Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi yagonzwe n’igare ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2020 ahita apfa, mu gihe we yari atwaye moto.

Yakoze impanuka ubwo yari kuri moto yerekeza ahitwa mu Rukomo. Amakuru avuga ko yagonganye n’igare ahita apfa. Ni mu gihe amakuru avuga ko umunyonzi wari ku igare we akiri mu Bitaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Beningoma Oscar yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uriya mukozi yakoze impanuka ahita apfa.

Ati “Nibyo yakoze impanuka mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (tariki 11 Ukwakira 2020), twabuze imbaraga bikomeye kuko yari agifite imyaka 30.”

Nyakwigendera yari atarashaka umugore.


Nzabarushimana Eric wari kuri moto, yagonganye n’igare ahita apfa

Umukecuru yakubise umurambo inkoni 8 umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Huye n’abarimo Gitifu w’Akagari barebera none batawe muri yombi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo