Gicumbi: Abaturage bayobotse abapfumu mu kwirinda imanza zitinda

Hari abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bavuga ko kuba umuntu yajya mu bapfumu, cyangwa akifashisha imbaraga zidasanzwe mu rwego rwo gutahura abajura bamwibye nta kibazo kibirimo, n’ubwo ku rundi ruhande hari benshi bumvikanye bataka ibihombo batewe n’ibyo bikorwa.

Aba baturage bavuze ko kwibwa bibabaje, kandi ko akenshi hari igihe wibwa ikintu gifite agaciro ku buryo uba ugomba kukigaruza, bityo ukaba wakwifashisha imbaraga zidasanzwe zirimo iza gipfumu mu kugaruza umutungo wawe kuko iyo wishinze imanza zitinda ukisanga wahombye.

Umwe mu baganiriye na Radio 1 yagize ati “Kera bibaga umuntu, noneho bagafata amahembe bakamuhamagara agahita aza, yaba ibyo yibye yarabiriye akabizira, yaba atarabirya akabigarura.”

Undi atanga ubuhamya bw’uko yagaruje telefoni yari yaribwe abifashijwemo n’umupfumukazi aho muri Gicumbi.

Ati “Nahise manuka ndamubwira nti ’ya telefoni barayijyanye’, nawe yahise ambaza niba nta kintu nayikoreshejemo, naraje mfata kariya bashyira mu matwi [Ecouteur], ntabwo byatinze nyine telefoni nahise nyibona. Ni byiza cyane kuko ubibona mutagiye mu manza.”

Yongeyeho ko gukoresha ubu buryo byamurinze kujya mu manza, kuko byatumye abona ibyo yashakaga bitamugoye, ati “Ni byiza kuko biturinda kujya mu manza.”

Si muri Gicumbi gusa humvikana imyizerere nk’iyi, kuko yanavuzwe mu tundi turere turimo Rusizi na Kayonza, icyakora abenshi bakavuga ko imyizerere nk’iyi ari ukwihanira kandi idatanga umusaruro uba wizewe, dore ko hari benshi babihombeyemo akayabo.

GASABO: UMUYOBOZI BAMUGUYE GITUMU ASAMBANA N’UMUGORE W’ABANDI IBYAKURIKIYEHO N’IMANA IBIZI

Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo