Ghana: Perezida yasabye imbabazi ku mvugo zikomeretsa abafite ubumuga

Ubwo Guverinoma yagezaga ku banyagihugu ibyagezweho ndetse na zimwe mu ngamba Leta yihaye mu gukomeza guteza igihugu imbere hanerekanwa byo Leta igomba kugeza ku baturage b’abanyegana (Ghaneens), hari zimwe mu mvugo Perezida Nana Akufo-Addo yakoresheje ntizishimirwa na bamwe cyane ku bafite ubumuga ndetse binafatwa nk’ibitutsi.

Muri uyu muhango hari abayobozi benshi bari baje kumva ibyagezweho na Guverinoma.

Mu mbwirwaruhame ya Perezida Nana utashimishije na gato abamugaye, yumvikanye abatangaho urugero ibintu bafashe nko kubasuzugura cyangwa kubatesha agaciro.

Perezida Nana yagize ati "Uretse impumyi n’ibipfamatwi bidashobora kureba cyangwa ngo byumve naho abandi ni abagabo bo guhamya ibyo Leta yagejeje ku baturage bayo".

Aya magambo yababaje cyane abafite ubumuga muri Ghana baguga ko umuntu nka Perezida atakagombye kuva bene ariya magambo.

Abahagarariye amashyirahamwe y’abafite ubumuga muri Ghana yatangaje ko bababajwe n’ayo magambo.

Mu mvugo ya Perezida Nana, yasabye imbabazi maze avuga ko atavuze ariya magambo agamije kubabaza abafite ubumuga ko ari urugero yatangaga gusa.

Yakomeje avuga ko ibikorwa byivugira ko Leta ya Ghana ikora uko ishoboye mu kwita ku bafite ubumuga, bityo akavuga ko ibyo yavuze nta kindi yari agamije.

Yagize ati "Nta kindi nari ngamije kuko ibyo byareberwa mu mbaraga Leta ishyira mu gushakira ubuzima bwiza abafite ubumuga mu gihugu cyacu".

Abafite ubumuga bitabwaho kimwe n’abandi mu bihugu ibyo aribyo byose kuko barashoboye, kuko batekereza nk’abandi bose ku isi.

Denis Fabrice Nsengumuremyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo